issa
Dauda Yusif yagaruwe muri APR FC igitaraganye

Mar 13, 2026 - 14:42
 0

Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Seidu Dauda Yusif, yagaruwe muri iyi kipe nyuma yo koherezwa mu Intare FC.

Ku itariki 23 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya APR FC yoherejwe mu intare FC kwitekerezaho nyuma y’amakosa yari yakoze ntiyabyumvikanaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Ni umusore umaze igihe ashinjwa imyitwarire itari myiza cyane cyane yo hanze y’ikibuga.

Uyu mukinnyi bivugwa ko icyatumye ahanwa ari uko yagiye gufatwa aho atuye ubwo ikipe ya APR FC yari igiye gukina na Kiyovu Sports mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro warangiye APR FC itsinzwe ibitego 2-0, ariko akababwira ko hari ibyo arimo gutunganya ahubwo baragenda akabasanga kuri Sitade.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya APR FC yagaruye mu myitozo Dauda Yusif nyuma y’ibyumweru bibiri n’iminsi ine akorera imyitozo mu ikipe y’Intare FC. Muri iki gihe Dauda Yusif akorera imyitozo mu Intare FC, byavugwaga ko naho imyitwarire ikomeje kumuranga itari myiza.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ikipe ya APR FC nyuma yo kubona mu kibuga hagati harimo ikibazo gikomeye, bafashe umwanzuro wo kumugarura mu ikipe ibindi bibazo bikazarebwaho mu mpera za Saison. 

Dauda Yusif arimo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC kuko biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka azaba ashobora kugendera ubuntu kuko bivugwa ko APR FC itazamwongerera amasezerano.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373