APR FC yatsinze Amagaju FC bigoranye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona y'u Rwanda.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ikipe ya APR FC yatangiye ihuzagurika cyane kuko ku munota wa 10 gusa, Amagaju FC yaje guhusha uburyo bukomeye bwatewe na Habineza Alphonse ariko Hakizimana Adolphe aragoboka awukuramo.
Ikipe ya APR FC yaje guhumuka maze nayo itangira gushaka igitego cya mbere biza no kugenda neza, Cheick Djibril Ouattara atera ishoti rikomeye umuzamu Twagirumukiza Clement ntiyabasha kugira icyo akora. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 15 w'igice cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0. Ni igice twabonye ikipe ya APR FC ikina neza kurusha Amagaju FC kuko niyo urebye yahushije uburyo bwinshi kandi bukomeye.
Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagarukanye imbaraga nke bitandukanye nuko byari bimeze mu gice cya mbere. Amagaju FC yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ndetse igenda inahusha uburyo bukomeye.
Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda ishaka igitego cya kabiri ariko amashoti yatewe na Dauda Yussif, Ouattara ndetse n'abandi ntibagira igitego babona. Amagaju FC nayo yagiye ahusha ibitego umukino urangira nta gitego cyo kwishyura babonye.
Umukino wahuzaga APR FC na Amagaju FC warangiye ikipe ya APR FC itahanye intsinzi y'igitego 1-0. Ni umukino APR FC yakinnye neza mu gice cya mbere ariko igice cya kabiri kiharirwa cyane n'Amagaju FC.
Nyuma yo gutsinda APR FC yahise igira amanota 46 ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona. Amagaju FC yagumye ku mwanya wa 17 n'amanota 21.


Kinyarwanda
English
Swahili









