issa
Niyibizi Ramadhan wa APR FC yapfushije Se umubyara

Dec 10, 2025 - 11:05
 0

Rutahizamu wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ndetse na Sultani Bobo ukinira Marine FC, bapfushije umubyeyi wabo.

Ni inkuru y'akababaro yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ariko uku kwitaba Imana byabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Ukuboza 2025.

Se wa Niyibizi Ramadhan witwa Javier Swaibu, yitabye Imana nyuma y’igihe kitari gito yari asanzwe afite uburwayi bujya bumufata ariko yavurwa bukoroha ubuzima bugakomeza.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko uyu mubyeyi yari asanzwe afatwa n’uburwayi bw’ubuhumekero ari nabwo bwatumye yitaba Imana. Bivugwa ko yafashwe ku cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025.

Janvier Swaibu yari umubyeyi ukunda umupira w’amaguru ndetse yanabyaye abana bawukina, yari afite abahungu ndetse na Mushiki wabo witwa Ntagisanimana Saida nawe wakinnye nubwo ubu yinjiye mu mwuga wo gutoza.

Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe ariko kandi Sultan Bobo nawe ni umusore ukiri mutoza ariko urimo gufasha cyane Marine FC muri iki gihe, ubona ko azavamo umukinnyi mwiza.   

Niyibizi Ramadhan ari mu gahinda katoroshye nyuma yo gupfusha se 

Sultan Bobo ni umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Niyibizi Ramadhan wa APR FC yapfushije Se umubyara

Dec 10, 2025 - 11:05
Dec 10, 2025 - 11:21