issa
MUHANGA : Imiryango 15 itishoboye yorojwe inka isabwa kuzibyaza umusaruro

Apr 25, 2026 - 18:31
 0

Imiryango isaga 15 itishoboye yo mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, yorojwe inka n’umushinga RW0879 uterwa inkunga na Compassion Internationale, isabwa kwirinda amakimbirane no gukunda umurimo kugira ngo biteze imbere.

‎Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Mata 2026, cyabereye ku cyicaro cy’iri torero giherereye mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, aho cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo.

‎Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abahawe amatungo kwirinda amakimbirane yo mu muryango, agaragaza ko ari imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi ziguma mu bukene. Yongeyeho ko uburezi bwabaye itegeko mu Rwanda, bityo ko nta mubyeyi ukwiye kuvutsa umwana amahirwe yo kwiga.

‎Yashimangiye ko aborojwe bagomba kwita ku nka bahawe kugira ngo zibafashe kubona amata azamura imibereho y’abana babo, abasaba gushyira imbaraga mu murimo.

‎Yagize ati: “Mushyire umurimo imbere mwiyuhe akuya, mukorere imiryango yanyu, kandi abana banyu bige bagire ubumenyi buzabafasha mu buzima bwabo bw’ahazaza.”

‎Yakomeje abasaba kwirinda ubunebwe no kwikunda, ahubwo bagaharanira gufata neza amatungo bahawe, banazirikana intego yo koroza abandi batishoboye mu gihe kiri imbere.

‎Nyiransengiyumva Emeritha, umwe mu bahawe inka, yavuze ko iyi nka ije yiyongera ku yandi matungo arimo ingurube n’ihene bari barahawe n’uyu mushinga mbere.

‎Ati: “Ubutumwa duhawe n’abayobozi turabwitaho kandi turabizeza ko tuzafata neza aya matungo.”

‎Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis, na we yasabye abaturage kugira umwete mu kazi, abibutsa ko Imana idashyigikira ubunebwe.

‎Yagize ati: “Gukunda umurimo ni byo bizabakura mu bukene. Nimukora cyane, Imana izaha umugisha imirimo y’amaboko yanyu.”

‎Uyu mushinga wa Compassion Internationale ukorera muri Paruwasi ya Murehe umaze gufasha abaturage batishoboye binyuze mu gutanga amatungo, aho umaze koroza ingurube 250 n’ihene 11 ku babyeyi baharerera.

‎Ubuyobozi bwawo butangaza ko inka cumi n'eshanu zatanzwe muri iki gikorwa zaguzwe  arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

MUHANGA : Imiryango 15 itishoboye yorojwe inka isabwa kuzibyaza umusaruro

Apr 25, 2026 - 18:31
Apr 26, 2026 - 08:59