issa
Abanyeshuri ba RDF baganiriye n’abayobozi bakuru ku mateka yo kubohora u Rwanda

Apr 26, 2026 - 07:40
 0

Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe n'ingabo za RPA zahoze ari iza FPR Inkotanyi, abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa ayo mateka.

Iki kiganiro cyabaye ku wa 25 Mata 2026 cyari kigamije kongerera aba banyeshuri ubumenyi bwimbitse ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, by’umwihariko hibandwa ku buryo rwagenze, ingorane zarimo ndetse n’uruhare rw’abayobozi n’abasirikare barugizemo.

Abanyeshuri bagejejweho ibiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, hamwe n’abandi bajenerali n’abasirikare bakuru bagize uruhare rukomeye muri uru rugamba.

Mu byagarutsweho harimo uburyo RPA yateguye ikanashyira mu bikorwa urugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange bwaranze abasirikare, ndetse n’akamaro ko gukomeza kubungabunga aya amateka kugira ngo afashe abakiri bato gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Abanyeshuri bashimiye abayobozi babagejejeho ibiganiro, bavuga ko byabafashije kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu ndetse bikabongerera ubushobozi mu kazi kabo ka gisirikare, by’umwihariko mu kurinda no kubungabunga umutekano w’u Rwanda.

Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda y’amasomo ahabwa abanyeshuri ba RDF, kikaba kigamije kubaha ubumenyi busesuye ku mateka y’igihugu no kubategura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.