issa
Gasabo: Polisi yataye muri yombi umugore wari ufite udupfunyika 274 tw'urumogi

Aug 30, 2025 - 21:57
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa Kakure Marie Louise 54yrs, afite udupfunyika 274 tw'urumogi mu rugo iwe.

Uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa 29 Kanama 2025.

‎Polisi ivuga ko abaturage aribo bayihaye amakuru bayibwira ko uyu mugore acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bajya aho atuye bamusatse basanga igikapu mu nzu kirimo udupfunyika 274 tw'urumogi.

Polisi ivuga ko akimara gufatwa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi nk'umuntu wabigize umwuga.

‎Uyu ‎Kakuze n'urumogi yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitation ya Gisozi kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

‎Polisi y'igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ikaboneraho kwibutsa abandi bose kujya batangira amakuru ku gihe abantu nk'aba bagafatwa.

‎Polisi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyane cyane abishora mu bikorwa by'ibiyobyabwenge haba ku binywa, ku bicuruza, kubyinjiza mu gihugu kuko byose bihanwa n'amategeko kandi ibihano bikomeye.

‎Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373