Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro yimuriwe mu karere ka Nyagatare
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, habaye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere w'Agateganyo n'umushya wasimbuye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wagizwe umuyobozi w'Akarere ka Kayonza.
Bagirishya Peter yatangiye imirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare nyuma y'umuhango w'ihererekanyabubasha wabereye muri ako karere kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026.
Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Bagirishya Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Nyagatare na Ndorimana Denys wari umaze igihe gito ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere w'Agateganyo, witabiriwe n'abakozi b'Akarere.
Uwo muhango wayobowe na Matsiko Gonzague, umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, wahaye ikaze Bagirishya Peter ndetse anashimira Ndorimana Denys wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo.
Bagirishya Peter wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba. Mbere yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu karere ka Rutsiro yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Bagirishya Peter, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare nyuma y'uko Fred Hategikimana wari muri izo nshingano agizwe umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w'Agateganyo.
Amakuru UkWELITIMES ifite nuko Bagirishya peter ari umuyobozi w’inararibonye mu miyoborere y'Inzego z’ibanze, wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uturere twa Musanze mu Majyaruguru na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Amakuru avuga ko mu mikorere ye, ashyira imbere serivisi nziza no gushyira umuturage ku isonga.
Bagirishya atangiye imirimo nyuma y'uko aka karere ka Nyagatare gafite umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Henry Kakooza wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Huye wasimbuye Gasana Steven wagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango wa RPF Inkotanyi.
Akarere ka Nyagatare gakorerwo ibikorwa byiganjemo iby'Ubuhinzi n'Ubworozi ariko muri Nyagatare hatangiye kubakwa inganda zirimo uruganda rukora amata y'ifu.


Kinyarwanda
English
Swahili









