Uganda: Afunzwe akekwaho kurya umugore we
Polisi yo mu Karere ka Kyenjojo muri Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 40 akekwaho kwica umugore we no kumurya.
Ku tariki 2 Gicurasi 2026 nibwo uyu mugabo Richard Mwesige yatawe muri yombi.
Polisi yo muri icyo gihugu ivuga ko yatangiye gukurikirana iki kirego, ubwo Karungi w’imyaka 35 wabanaga n’uyu mugabo, banafitanye umwana yaburirwaga irengero hashira ibyumweru bitandatu ntawe umuca iryera.
Ikirego cyagejejwe kuri polisi n’umuyobozi w’Akagari ka Kihara, Asaaba Aheebwa, wavuze ko amaze igihe kinini atabona Karungi kandi umugabo we akagaragaza imyitwarire idasanzwe. Nibwo baje gusaka urugo rwe bahasanga ibisigazwa by’umubiri w’umuntu.
Bahasanze ibice birimo umutwe w’umuntu, wari mu ishashi umanitse ku gisenge n’ibindi bice by’amagufa.
Babijyanye ku bitaro bya Kyenjojo kugira ngo hapimwe ibizami bya DNA, byerekana uwishwe n’uko yapfuye.
Kugeza ubu bikekwa ko uyu mugabo yaba yarariye uyu mugore we.

Kinyarwanda
English
Swahili








