Hamenyekanye igihe Amavubi azamenyera ikipe azakina nayo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izamenya amakipe izahura nayo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 ku itariki ya 19 Gicurasi 2026.
Iyi tombola itegerejwe cyane izagena uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’irushanwa rikomeye ry’igikombe cy’Afurika, rizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari byo Uganda, Tanzania na Kenya. Ibi ni amateka akomeye kuko ari bwo bwa mbere ibi bihugu bizakira iri rushanwa bifatanyije.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yamaze gutangaza ko tombola izaba ku mugaragaro ku wa 19 Gicurasi 2026.
Umunsi wa 1 n’uwa 2 uteganyijwe kuba tariki 21 Nzeri na 6 Ukwakira 2026, Umunsi wa 3 n’uwa 4 uzaba tariki 9 na 17 Ugushyingo 2026, naho Umunsi wa 5 n’uwa 6 uzaba tariki 22 na 30 Werurwe 2027.
Irushanwa nyirizina ry’igikombe cy’Afurika riteganyijwe kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027.
Kuba iri rushanwa rizabera mu karere u Rwanda ruherereyemo biha Amavubi amahirwe n’icyizere cyinshi cyo kwitwara neza no gushaka itike yo kujya mu makipe akomeye ya Afurika.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’abandi bafatanyabikorwa, rikomeje gushyigikira Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027. Muri uko gushyikigikirwa, ubuyobozi bukomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye bashaka abakinnyi kandi bikomeje gutanga umusaruro.

Kinyarwanda
English
Swahili








