issa
Umugore yakatiwe imyaka ine kubera kugereka inda ku mukinnyi 

Dec 8, 2025 - 13:56
 0

Umugore wahimbiye Son Heung-min ko yamuteye inda yakatiwe imyaka 4 y’igifungo.

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye umugore uri mu myaka 20 igifungo cy’imyaka ine, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwaka amafaranga rutahizamu Son Heung-min amuhimbiye ko yamuteye inda. Uwo mugore, hamwe n’umugabo bafatanyaga uri mu myaka 40, basabye Son miliyoni zisaga 300 z’amanyarwanda bamwizeza ko bazashyira ibirego mu ruhame naramuka atayatanze.

Nk’uko urukiko rubivuga, umugore yabeshye ko atwite umwana wa Son, kandi amafaranga yakuyeho yayakoresheje kugura ibicuruzwa bihenze. Uwo mugabo bari kumwe we yakatiwe imyaka ibiri kubera gukanga Son inshuro 15 bagamije kugira ngo bahabwe ayo mafaranga.

Igihe aba bombi basabaga andi mafaranga muri uyu mwaka, Son yahise yitabaza polisi. Umucamanza yavuze ko bakoresheje ubwamamare bw’uyu mukinnyi kugira ngo bakore icyaha, kandi ko Son yagize ihungabana rikomeye nyuma yo kubitangaza mu itangazamakuru.

Son Heung-min, umwe mu bakinnyi bakomeye babarizwa ku mugabane w’Aziya, ubu akina muri Major League Soccer (MLS) nyuma yo kuva muri Tottenham mu 2024, ndetse ni umwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri shampiyona ya Amerika.

Getty Images Son Heung-Min of Tottenham Hotspur warms up on the pitch before a friendly match with Arsenal in July 2025 in Hong KongUmugore wabeshyeye Son yakatiwe imyaka ine

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373