issa
Abana 15 b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa muri Arsenal FC

Oct 30, 2025 - 10:41
 0

Abana 15 bari mu mushinga wa Isonga bagiye kwitabira gahunda ya Arsenal yo guteza imbere impano z’abato ‘Arsenal Academy Training Experience.’

Iyi gahunda yatangiye ku wa 27 Ukwakira 2025 ndetse bikaba biteganyijwe ko izarangira ku tariki ya 31 Ukwakira 2025. 

Gahunda ya Arsenal yo  guteza imbere impano z’abato ‘Arsenal Academy Training Experience.’ Iri kubera i Londres mu Bwongereza ku bibuga bitandukanye bya Arsenal.

Aba bana uko ari 15 bajyanye n’abatoza babo, biteganyijwe ko bazakorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal banakine imikino itandukanye ndetse bazanasure Emirates Stadium ikinirwaho na Arsenal FC.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Arsenal irenze kuba umupira w’amaguru gusa.

Yagize ati “Turi gukorana na Arsenal kugira ngo dufashe abakiri bato gukura, kwiga ubumenyi bushya ndetse no kugaragaza icyo bashoboye. Iyi mikoranire ntabwo ari umupira w’amaguru gusa ahubwo ni ugushyigikira urubyiruko ndetse no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’amahirwe menshi.”

Ikipe ya Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kubera ko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.