issa
APR FC ntiyemeranya n’ibyemezo bya FERWAFA ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports

Oct 30, 2025 - 11:05
 0

Ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntabwo yemeranya n’imyanzuro FERWAFA yafashe nyuma y’ikirengo yatanze ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona na Kiyovu Sports urangira ikipe zombi zinganyije 0-0.

Nyuma y’umukino APR FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa nyuma y’ibyo yafashwe nko kurenganywa ku ikarita y’umutuku yahawe Ronald Ssekiganda ndetse na Penalite yagombaga guhabwa yakorewe kuri Denis Omedi.

Ku wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, nibwo FERWAFA yasohoye imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe imisifurire, yemeza ko ibyemezo byose byafashwe na Rulisa Patient wari umusifuzi wo hagati, byari ukuri.

Ntabwo APR FC yigeze yishimira iyi myanzuro yafashwe ndetse biba ngombwa ko yandika ijurira, inasaba ko hashyirwaho komisiyo idafite aho ibogamiye yiga kuri uyu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.

APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino izakina na Rutsiro FC uzaba ku itariki 1 Ugushyingo 2025 kuri sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu. Iyi kipe izakina uyu mukino idafite abakinnyi batanu barimo Ronald Ssekiganda, Djibril Cheick Ouattra, Memel Raouf Dao, Mamadou Sy ndetse na Dauda Yusif Seidu.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC ntiyemeranya n’ibyemezo bya FERWAFA ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports

Oct 30, 2025 - 11:05
Oct 30, 2025 - 11:10