issa
Al Hilal Omdurman igiye gukina shampiyona y’u Rwanda yafashe indege iyerecyeza i Kigali (Amafoto)

Oct 30, 2025 - 11:21
 0

Ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani igiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025-2026 yatangiye urugendo ruyerekeza i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Al Hilal Omdurman yerekanye ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Benina International Airport cyo muri Libya ivuga ko irimo kwerekeza i Kigali. 

Biteganyijwe ko Al Hilal Omdurman igera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025 aho ihita ijya gucumbika kuri Zaria Court mbere yo gushaka aho izajya iba mu buryo buhoraho.

Al Hilal Omdurman  izajya yakirira imikino yayo muri Stade Amahoro. Ihagurutse mu gihe FERWAFA yabyutse itangaza ko EL Ahli S.C Wad Medani nayo yari yasabye kuza gukina muri shampiyona y’u Rwanda yo itakije kubera impamvu zayo bwite.

Ikipe ya Al-Merrikh nayo yasabye gukina Rwanda Premier League yo biteganyijwe ko izagera i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru.

Aya makipe uko ari abiri yasabye yasabye gukina Rwanda Premier League nyuma y’uko shampiyona yo muri Sudani idakinwa kubera ikibazo cy’umutekano mucye. 

Oct 30, 2025 - 12:28