issa
Abakinnyi ba APR FC bibukijwe inshingano mbere ya ‘Derby’

Nov 7, 2025 - 10:47
 0

Ubuyobozi bwa APR FC bwasuye ikipe mbere ya Derby bibutsa abakinnyi ko bagomba gutsinda.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 6 Ukwakira 2025, nibwo ubuyobozi  bwa APR FC bwari buyobowe na Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa, bwasuye iyi kipe ndetse bugira n’impanuro buhereza abakinnyi.

Nkuko bitangazwa n’iyi kipe, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi nawe wari i Shyorongi yafashe ijambo yibutsa abakinnyi ko bagomba kwitanga kandi bizeye ko bazabona intsinzi.

Yagize ati “ Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma nkuko bisanzwe. Twizeye ko muzitwara neza.”

Ubuyobozi busuye ikipe ya APR FC mbere y’umunsi umwe kugira ngo ihure na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino uzabera kuri sitade Amahoro  saa Cyenda z’amanwa.

APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 mu mikino ine yonyine imaze gukina kuva shampiyona yatangira, ni mu gihe Rayon Sports bizahura iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yaganirije abakinnyi ba APR FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi ba APR FC bibukijwe inshingano mbere ya ‘Derby’

Nov 7, 2025 - 10:47
Nov 7, 2025 - 10:48