Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu barindwi
Ku wa 7 Ugushyingo 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije abakozi 7 barimo batatu bari abayobozi muri 'RMB' n'abacukura amabuye y'agaciro bane.
Ni urubanza rwaburanywe ku wa 7 Ugushyingo 2025. Inteko iburanisha yabwiye ababuranyi ko bafite amasaha 2 basabwa gukoresha neza igihe.
Kanyangira John yireguye
Yavuze ko atemera ibyavuzwe n'ubushinjacyaha ku cyaha cy'itonesha atabyemera. Ubushinjacyaha bwashingiye ku ibaruwa irimo amagambo ahamya ko company yemerewe kuva mu cyiciro kimwe ikajya mu kindi.
Iyo baruwa ivugwa uwayifasheho icyemezo ni Francis Kamanzi umuyobozi wa Rwanda Mines Board kuko ni we wasinye kuri iyo baruwa.
Yasobanuye ko Umukozi witwa Nkurikiyumukiza Epaphrodite wateguye ibaruwa arayimuha nk'umuyobozi we. Kanyangira John yavuze ko yari umuyobozi ukuriye ishami ku buryo yari afite ububasha bwo gusuzuma ibaruwa.
Nyuma yayoherereje umujyanama wa CEO noneho nawe arayisuzuma, asoje yayihaye administrative assistant nawe arayisuzuma noneho ayiha umuyobozi mukuru wa RMB arayisinya.
Mu kwiregura yavuze ko atumva impamvu yabazwa iby'ibaruwa yasuzumwe n'abo bireba binyuze mu buryo bwagenwe n'amategeko. Muri raporo ya Cyber yakozwe na RIB basobanuye ko nta butumwa bwabayeho hagati ya Kanyangira John n'umukoresha we.
Ku cyaha cyo gutonesha yavuze ko batagaragaje iryo toneshwa. Yanavuze ko itonesha riba igihe hari uwo mufitanye isano ushaka gutonesha. Yanavuze ko uwasinye kuri iyo baruwa atigeze ahamagarwa.
Icyaha cyo kunanirwa gusobanura umutungo
Yavuze ko yaguze ikibanza mu 2019 igihe yakoraga mu mujyi wa Kigali. Yakiguze miliyoni 10 Frw. Yavuze ko yakiguze mu byiciro. Yavuze ko yatangiye gukorera Leta mu 2012.
Yavuze ko yari mu myanya y'ubuyobozi muri RMB aho yahembwaga miliyoni 2 Frw. Yabwiye urukiko ko yagiye agurisha inka ze 6 ashyira amafaranga kuri konte. Ayo mafaranga niyo yaguzemo ikibanza.
Yavuze ko uwo baguze ikibanza nawe yabyemeje. Ikindi yavuze ko buri mwaka yerekanaga raporo y'umutungo ku muvunyi mukuru.
Yasoje avuga ko afite inzu ifite agaciro ka miliyoni 180 Frw ,yabajije urukiko niba yakubaka iyo nzu, noneho akabura ayo kugura ikibanza.
Yasabye rero ko yagirwa umwere ku byaha ashinjwa. Yasoje kuburana hakurikiraho undi kugeza uko ari barindwi basoje kwiregura.
Kanyangira John yari afite ishami ayoboye mu kigo cy'igihugu gishinzwe gucukura amabuye y'agaciro na Gaz 'RMB'.
Kanyangira John yasabye ko yafungurwa, yari afite ishami ayobora muri 'RMB' aho yahembwaga asaga miliyoni 2 Frw buri kwezi. Yahakanye ibyaha byose aregwa.
Niyomugabo Richard
Yasobanuye ko ibyaha byose ashinjwa abihakana. Uko ari barindwi bahakanye ibyo baregwa.Ya masaha abiri urukiko rwari rwagennye ko iburanisha riramara yarangiye abaregwa ari bo bamaze kumvwa bonyine, rirasubikwa. Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa Gatanu tariki 14/11/2025, saa yine.


Kinyarwanda
English
Swahili









