issa
Urubanza rwa Kabila rwuzuyemo ubuhubutsi no gufunga umunwa abanya Politiki - HRW

Oct 2, 2025 - 13:52
 0

Human Rights Watch (HRW) yamaganye bikomeye icyemezo cy’urukiko rwa gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakatiye urupfu Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ivuga ko ari ikimenyetso cyerekana intege nke mu butabera bwa Kinshasa ndetse n’ikoreshwa nabi ry’amategeko mu nyungu za politiki.

Ku wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2025, nibwo urukiko rwa gisirikare rwasomye urubanza rwakatiye Kabila urupfu, mu rubanza rwabaye adahari (par contumace), ruvuga ko ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ugucuruza igihugu no gufatanya mu byaha by’intambara.

Ariko ku ruhande rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi ba politiki, uru rubanza rwasobanuwe nk’ “umukino wa politiki n’ubukiranutsi buhubukiwe”, aho HRW ivuga ko ari intambwe yo gusenya ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

HRW yagaragaje ko uru rubanza rwabaye mu buryo buhabanye n’amategeko mpuzamahanga, kuko Kabila atigeze agira umwunganira mu mategeko. Byongeye, komisiyo ya Afurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaturage (CADHP) isanzwe isaba ko inkiko za gisirikare zitajya ziburanisha abasivili, nyamara muri uru rubanza, ibyo byarenzweho.

HRW mu itangazo ryayo iti “Kwima umuntu uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko mu rubanza rureba ubuzima bwe, byerekana ko uru rubanza rwari urwitwazo rwo guhitana politiki aho kuba ubutabera nyabwo".

Icyemezo cyo gukatira Kabila cyaje mu gihe akiri umwe mu banyapolitiki bafite ingufu mu gihugu. HRW ivuga ko igihe cyatoranyijwe cyo kuburana gitera amakenga, cyane ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kuba agifata Kabila nk’inkomyi mu miyoborere ye, by’umwihariko mu gihe igihugu gihanganye n’umutwe wa M23 mu burasirazuba.

Iti “Birasa n’aho izi manza atari ukurwanya ruswa cyangwa guharanira ubutabera, ahubwo ari uburyo bwo gucecekesha abahanganye na politiki y’ubutegetsi buriho".

Human Rights Watch kandi ivuga ko “Kwima uburenganzira bwo kuburana ku mugaragaro n’uwahoze ari Perezida, ni ubutumwa buteye ubwoba ku bandi banyapolitiki bose bashobora kuba mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi. Berekana ko nabo bashobora kuzisanga mu rubanza nk’uru".

Human Rights Watch yasabye Leta ya Congo gushyiraho inzego zikomeye z’ubutabera zitavangwamo politiki, kugira ngo zibashe kuburanisha abayobozi n’abandi bose bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi, ruswa n’ihohoterwa, ariko mu buryo bwubahiriza amategeko.

Iri tangazo rirasoza rigira riti "Gukatira Kabila urupfu mu rubanza ruhimbano ntabwo ari igisubizo ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo. Ahubwo byongera kwerekana ko ubutabera bwa Congo bukomeje kuba igikoresho cya politiki".

Urubanza rwa Joseph Kabila rwasize RDC mu rujijo, aho bamwe barubona nk’ubutabera ku muyobozi wigeze kuyobora igihugu imyaka myinshi, mu gihe abandi barusobanura nk’intwaro nshya y’ubutegetsi bwo gucecekesha abahanganye nabwo. Human Rights Watch ivuga ko niba Kinshasa idafashe ingamba zo gukomeza ubutabera butegamiye kuri politiki, demokarasi y’igihugu ishobora kuzahura n’akaga gakomeye.

Oct 2, 2025 - 13:53