Kalisa Adolphe yajuririye icyemezo cyo kumufunga
Kalisa Adolphe wamenyekanye ku kabyiniriro ka ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yajuririye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ku wa 29 Nzeri 2025 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe (Camarade) wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Kalisa Adolphe aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ko Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urugendo Ikipe y’Igihugu Amavubi yagiriye muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo mu 2024 bigakekwa ko yanyereje agera ku bihumbi 21$ mu gihe yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Gusa nubwo uyu mugabo Camarade yahakanye ibyo aregwa, Urukiko rwagaragaje ko hari imapmvu zikomeye zituma akekwa kandi ko iperereza rigikorwa n’Ubushinjacyaha hari impungenge ko ashobora kuribangamira, rutegeka ko afungwa by’agateganyo.
Nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Urukiko, Kalisa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Gusa bitewe n’imanza nyinshi zitandukanye muri urwo rukiko, biteganyijwe ko urubanza rwe mu bujirire ruzaburanishwa ku wa 12 Ugushyingo 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









