Abakozi bo muri Google bakurikiranyweho Ubujura
Ishyamba si ryeru I San Jose mu gishanga cya Silcon Valley ahakorera Google. Ni inkuru igezweho mu isi y'ikoranabuhanga aho abahanga mu bijyanye n'ikoranabuhanga bagejejwe mu butabera.
Barimo Samaneh Ghandali w'imyaka 41, umugabo we Mohammad Javad Khosravi w'imtaka 40,na mushiki we Sorour Ghandali w'imyaka 32.
Aba bahanga bigiriye inama yo kwiba amakuru ya Google bakayohereza muri Iran. Bari bafite imyanya yo mu buyobozi bwa 'mobile computing processors ' bagerageje gushaka uko bagera ku mutekano wa 'Processor ' na 'Cryptography '. Ibi byose byabaye ubwo bari muri Iran.
Muri Kanama 2023 hagaragaye ko Google yinjiriwe noneho Samaneh Ghandali wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'abinjiriye Google, yatakaje ububasha (Access) bwo kwinjiramo noneho ahita atahura ko binjiriwe.
Uko ari batatu batawe muri yombi, kandi bagejejwe mu rukiko rw'i San Jose. Bakurikiranweho ibyaha; by'Ubujura, kwiba amabanga ya Google.
Baramutse bahamijwe ibyo byaha bafungwa imyaka iri hagati ya 10 na 20.
Ubutabera bwo muri Amerika bwiyemeje kurinda abashaka kwiba ikoranabuhanga bakariha ibihugu bitifuriza ineza Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









