issa
Abasifuzi batatu bo mu Rwanda bajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 muri CECAFA

Nov 10, 2025 - 15:41
 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yerekeje muri CECAFA iri kumwe n’abasifuzi batatu b’abanyarwanda bahawe akazi muri iri rushanwa.

  Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje muri Ethiopia aho yitabiriye imikino ya CECAFA U17 izatangira ku itariki 15 Ugushyingo 2025.

Ni abakinnyi 24 berekeje muri Ethiopia bari kumwe na Habimana Sosithen nk’umutoza mukuru ndetse na Alain Kirasa wagiye nk’umutoza wa mbere wungurije na Muyenzi Dieudonne wagiye nk’umwungiriza wa kabiri.

Nubwo ikipe y’igihugu yerekeje muri Ethiopia ariko ntiyagiye yonyine kuko abasifuzi batatu barimo Nsabimana Celestin usifura hagati, Habumugisha Emmanuel na Usenga Sandrine basifura ku ruhande, nabo batoranyijwe nk’abazifashishwa mu gukemura impaka zo mu kibuga muri iri rushanwa.

Biteganyijwe ko amakipe atatu gusa azaba aya mbere niyo azahita abona itike yo gukina igikombe cy’Afurika muri iki cyiciro.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Ethiopia izakira iri rushanwa, Kenya, Somalia ndetse na Sudani y’Epfo.  

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere

Nsabimana Celestin yahawe akazi muri CECAFA U17 nk'umusifuzi wo hagati 

Usenga Sndrine yahawe akazi muri CECAFA U17 nk'umusifuzi wo ku ruhande

Habimana Sositene umutoza mukuru wa Amavubi U17

Alain Kirasa umutoza wa mbere wungirije wa U17

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abasifuzi batatu bo mu Rwanda bajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 muri CECAFA

Nov 10, 2025 - 15:41
Nov 10, 2025 - 15:49