Ingaruka z'ubujiji bw'umuhanzi mu kwamamaza indirimbo nshya (Ubusesenguzi)
Kuva ku wa 4-8 Nzeri 2025 Justin Bieber yasangije abamukurikira ibijyanye n'alubumu ye inshuro 97 mu minsi 5 nkuko imibare ibigaragaza. Ari mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga dore ko afite miliyoni 293 kuri Instagram, miliyoni 29 kuri TikTok na miliyoni 89 kuri Facebook, miliyoni 76.5 kuri YouTube na miliyoni 106 kuri X.
Turi mu isi yihuta cyane ku buryo imbuga nkoranyambaga zigaranzuye imibereho ya muntu yo mu kinyejana cya 21. Imibare yerekana ko isi ituwe na miliyali 8.142.
Muri abo bayituye nibura miliyali 5 batera akajisho ku mbuga nkoranyambaga buri munsi (Active daily users). Urubuga rwa Facebook rwihariye isoko kuko miliyali 2.1 barusura buri munsi.
TikTok igakurikira na miliyali 1 y'abayikoresha buri munsi. Instagram ifite abasaga miliyoni 500 bayiteraho akajisho mu masaha 24.
YouTube isurwa na miliyoni 122 buri munsi naho Reddit ikoreshwa na miliyoni 49 buri munsi.
Ni ukuvuga ko hasigaye miliyali 3 zitazi ikitwa imbuga nkoranyambaga. Ariko se ko tubonye ko miliyali 5 zicanye ku maso ku mbuga nkoranyambaga nibura abahanzi basangiza indirimbo zingahe buri munsi ku mbuga zicuruzwaho imiziki?
Igisubizo rero kiri mu mibare! Ikigo kitwa Luminate kigaragaza ko mu 2018 indirimbo zisaga miliyoni 16.4 zashyizwe ku mbuga zicuruzwaho imiziki.
Mu 2022 hashyizweho indirimbo zisiga 34.1. Mu 2023 indirimbo zisaga miliyoni 41 zashyizweho ku mbuga zicuruzwaho imiziki. Luminate yerekana ko mu 2024 indirimbo zisaga miliyoni 202 zashyizwe ku mbuga zicuruzwaho imiziki.
Izo ndirimbo rero izatarumviswe inshuro 1000 kuri Spotify ku mwaka ntabwo zaje ku rutonde rw'izigomba kwitabwaho (Royalty Pool) ndetse indirimbo zisaga miliyoni 93 muri uriya mwaka zakuwe kuri urwo rutonde kuko zitumviswe inshuro 10 mu mezi 12.
Luminate yerekana ko indirimbo 175.5 arizo zumviswe inshuro 1000 mu mwaka, bizemerera kuguma imbere kuri Royalty Pool.
Hari indirimbo zisaga miliyoni 50 zitigeze zigira umuntu n'umwe uzumva, igisobanuro cy’abahanzi b'abanebwe bashyize ibihangano ku mbuga zicuruzwaho imiziki ariko bakicecekera ntibazamamaze.
Chartmetric yerekanye muri raporo y'ishusho y'umuziki yo mu 2024 kuri Spotify hariho abahanzi miliyoni 11. Noneho rero muri bo, abasaga 584,600 (5.34%) nibo bari bafite abumva ibihangano byabo barenze 1000 buri kwezi (monthly listeners).
Bivuze rero ko abasaga 95% bumvwa n'abari mu nsi y'abantu 1000 buri kwezi.
Abahanzi bo mu Rwanda kuri iri soko bahagaze gute ?
Twagiye tubona abahanzi bashyira hanze album, EP cyangwa se indirimbo mu cyumweru bakicecekera nkaho nta cyabaye.
Ntabwo bazi ko isoko ry'umuziki ari inyanja bogamo bari kumwe n'ibindi bifi binini byo hirya no hino ku isi.
Umuhanzi Justin Bieber ubwo yashyiraga hanze album yise 'SWAG II' imbuga nkoranyambaga ze yazikoresheje kurusha ikindi gihe cyabayeho mu mateka y'umuziki.
Kuva ku wa 4-8 Nzeri 2025 Justin Bieber yasangije abamukurikira ibijyanye n'alubumu ye inshuro 97 mu minsi 5 nkuko imibare ibigaragaza.
Ari mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga dore ko afite miliyoni 293 kuri Instagram, miliyoni 29 kuri TikTok na miliyoni 89 kuri Facebook, miliyoni 76.5 kuri YouTube na miliyoni 106 kuri X.
Uru ni urugero rwiza rw'umuhanzi uziko umuziki ari ubucuruzi nk'ubundi. Kandi ibi bireba umuhanzi uzwi cyane n'uri mu nzira zo kwamamara.
Iriya album ya Justin Bieber yagiye hanze muri Nyakanga 2025, umunsi wa mbere yumviswe na miliyoni 34 kuri Spotify. Kuri ubu imaze kumvwa na miliyali 1 kuri Spotify.
Icyakora abahanzi batazi ibijyanye n'ubucuruzi bw'imiziki usanga babyica nkana kandi koko ntiwabarenganya, baba batazi uko bikorwa kandi badafite ubushobozi bwo kwishyura ababizi ngo babikore.
Uyu ni umuburo ku bahanzi bakora umuziki nk'ubucuruzi. Bakwiriye guhaguruka bakamamaza indirimbo zabo mu nzira zose zishoboka kandi bakabikora nk'akazi.
Imbuga nkoranyambaga zabo zikwiriye kuba urubuga rwo kwamamaza ibihangano ku buryo buhoraho kuko twabonye uwabikoze neza umusaruro yabonye.
Umuhanzi ubundi ukora neza arangwa no gukura mu rugendo rw'ubuhanzi, rurangwa no kugira abafana benshi, gukora ibitaramo binini n'ibito,kwamamaza ibigo by'ubucuruzi, kuba yakoresha abafana be mu bikorwa by'urukundo 'Charty activities ' ariko kandi ashobora no gufata ukuboko barumuna be binyuze mu bufatanye.
Biragoye kuba Umuhanzi yakwikomanga mu gatuza ko akunzwe kandi adashobora gucuruza amatike y'igitaramo cye atahuruje imbaga y'abamurusha igikundiro.
Uzasanga Umuhanzi atazi icyo asabwa ngo yamamaze ibikorwa bye bigere kure ariko na none ni ah'itangazamakuru ry'imyidagaduro mu kwigisha 'educate' abahanzi uko bikorwa.
Ni urugendo rusaba buri wese kurugira urwe bityo uruganda ry'imyidagaduro mu Rwanda rukabasha kwisanisha n'izindi nzego z'ubuzima bw’igihugu dore ko ari rwo rwasigajwe inyuma n'ibihe.
Iyi foto yakoreshejwe ni iya Mike Kayihura (Instagram photo) kuko ari mu bahanzi batita ku kwamamaza ibihangano byabo kandi abyitayeho yaba munini mu karere u Rwanda ruherereyemo kuko hari ibyo yujuje bisabwa Umuhanzi wakundwa n'ingeri zose.


Kinyarwanda
English
Swahili









