issa
Hari gutegurwa igitaramo gihanganisha Sheebah Karungi na Ava Peace

Jul 31, 2025 - 11:37
 0

Abbey Musinguzi uzwi nka Abtex yamaze kumenyesha abature ibitaramo I Kampala ko bagomba kwibagirwa ko muri Mutarama 2026 hari igitaramo cyo guhanganisha Sheebah Karungi na Ava Peace ufatwa nk’umuhanzikazi mushya uri kwitwara neza.

Ni amakuru yasamiwe hajuru n’abakunzi b’abo bahanzi aho biteguye gushyigikira icyo gitekerezo. Abtex yabinyujije kuri Facebook ateguza bagenzi be bategura ibitaramo ko muri Mutarama 2026 hari ihangana rikomeye. Yamenyesheje Sheebah Karungi ko azahabwa miliyoni 100 z’amashilingi naho Ava Peace akishyurwa miliyoni 70 z’amashilingi mu gihe bazaba bemeye kwitabira icyo gitaramo.

Ku wa 17 Nyakanga 2025 Sheebah Karungi yashyize hanze indirimbo yise’Somebody’ nyuma yaje kumva ko na Ava Peace afatanyije na Jowy Landa babana muri Team No Sleep’TNS’ bashyize hanze iyitwa’No One’ imeze neza nk’iyo ya Sheebah Karungi.

Crysto Panda, inshuti ya Sheebah Karungi yagiye ahatangirwa ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga za Ava Peace noneho yatsa umuriro avuga ko indirimbo ya Ava Peace na Jowy Landa bayibye Sheebah Karungi kuko yari azi neza iyakozwa na Nessim.

Indirimbo yakozwe na Big Davie Logic ijya gusa nk’iya Nessim, ibintu byababaje Sheebah Karungi akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko hari abantu bamwibye indirimbo kandi bashaka kumushyira mu ntambara itari ngombwa.

Kuri ubu aba bahanzikazi bamaze iminsi mu ihangana ku buryo byakoroha kubahuriza mu gitaramo bityo bagacuruza ari nako bamara irungu abafana babo.

Indirimbo yazamuye amakimbirane yakomotse kuri Laty Wizy wavuze ko yakoze indirimbo ikarangira yajya gufata amashusho yayo inshuti ye yitwa Lyrical Tammy yaramuhamagaye iramubuza. Nyuma Laty Wizy yaje kwakira amakuru ko ya ndirimbo yagurishijwe kwa Jeff Kiw nyiri Team No Sleep ‘TNS’ noneho ihabwa Ava Peace na Jowy Landa.

Laty Wizy akimenya ayo makuru yirinze kwishora mu ntambara ahitamo guceceka. Rimwe rero Nessim yigeze kumutumira muri studio agezeyo asanga hari Sheebah Karungi ari kumva indirimo ya Ava Peace na Jowy Landa. Muri icyo gihe yasabwe kugira umusanzu atanga muri iyo ndirimbo abafasha kongeramo ibindi bisa neza nk’ibyo yari yarashyize muri ya ndirimbo ye yagurishijwe.

Yakomeje kwicecekera ntiyahishurira Sheebah Karungi na Nessim ko indirimbo bari gukora yari iye ikaza kugurishwa kwa Ava Peace na Jowy Landa.

 Big Davie nawe yigeze kuvuga inkomoko y’ayo makimbirane

Ku wa 23 Nyakanga 2025 Big Davie yahishuye ko yigeze gukora ku ndirimbo yitwa ‘No One’ ijya gusa neza na ‘No Body’ ya Sheebah Karungi itarasohoka. Big Davie yahishuye ko iyo ndirimbo yatangiye ikorwa yari kumwe n’umwanditsi w’indirimbo witwa Tazzy ndetse n’umuhanzi uzwi cyane mu gushaka amajwi y’indirimbo’voicer’ Latty Wizzy. Muri studio bari batatu. Nyuma y’umunsi umwe Latty Wizzy yasabye Big Davie ko yamuha ya ndirimbo. Undi kuko bari inshuti yaramwumvise arayimurekera.

 Big Davie yaje kumenyaka ko Latty Wizzy ya ndirimbo yayigurishije Sheebah ku bihumbi 450 by’amashilingi.

Lyrical Tazzy yaje kumenya ko ya ndirimbo bakozeho muri studio, Latty Wizzy yayigurishije Sheebah, undi nawe yahise arakara ayoherereza Jeff Kiwa. Jeff Kiwa yarayikunze yiyemeza kuyigura na Big Davie anamuha inyemezabwishyu. Ni uko byaje kuba birebire aho ku ruhande rwa Sheebah Karungi bavuze ko indirimbo yabo yibwe kuko bose bayigurishijwe.