issa
Nyamirambo:Umudugudu w'Icyitegererezo wahinduye byinshi

Jul 31, 2025 - 11:34
 0

Ibyishimo ni byose mu batuye mu gace kahinduwe Umudugudu w'Icyitegererezo gahererereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nyamirambo, ni umwe mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu bihe byashize aka gace ka Nyamirambo kafatwaga nk’Umujyi ukomeye bitewe n’uko hagaraga ibintu byinshi birimo nk’inzu zihendutse n’ibiryo by’ingeri zose birimo za capati,Brochette n'ibindi yewe n’udushya dutandukanye.

Abatuye mu Kagari Ka Rugarama gaherereye muri uyu murenge wa Nyamirambo babwiye UKWELITIMES, ko bari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’aho muri aka gace hashyiriwe umudugudu w’Icyitegererezo bitewe n’uko ubutaka bwabo bwagize agaciro.

Uwitwa Uwamahoro Djamila yagize ati “ Ubu turimu byishimo bikomeye kubera ko ubutaka bwacu bwagize agaciro gakomeye bitandukanye na mbere kandi urabona imiturirwa irimo kuhubakwa.”

Muhire Damascene yagize ati “ Kera aha hari icyaro ku buryo twari tumeze nk’abadatuye muri Kigali ariko urabona ko hageze amajyambere nk’ahandi hose ubu n’ugurishijeikibanza cye abona agatubutse.”

Umugabo witwa Habiyambere Jean Paul we yagize ati “ Hano nkatwe dutuye mu rugarama yo wahavugaga ahitaga bumva irimbi bakadufata nk’abanyacyaro ariko iyo ubu iyo uhavuze abantu bahita bumva iyi site y’icyitegererezo yahashyizwe.”

Umuyobozi w’iyi site iherereye mu Kagari ka Rugarama na Gasharu, Iyamuremye Vital, nawe yabwiye UKWELITIMES, ko uyu mudugudu watumye abaturage ubutaka bwabo bugira agaciro.

Ati “ Nibyo iyi site yahinduye byinshi cyane cyane ko n’ubutaka bw’abaturage bwagize agaciro kanini kubera imihanda n’inyubako bari kuhubakwa.”

Yongeyeho muri aka gace harimo ibibanza bigera kuri 743 aboneraho gushishikariza abantu bashaka gutura ahantu heza kuza kubigura.

Jul 31, 2025 - 11:48