Bugesera: Bahangayikishijwe n'abana bata ishuri bakajya kurinda umuceri mu gishanga
Abatuye mu Murenge wa Mwogo wo mu karere ka Bugesera, baravuga ko hari abana bo muri uwo Murenge bata ishuri bakajya kurinda umuceri mu gishanga. Ubuyobozi bw'uyu Murenge bwemeza ko hatangiye ibikorwa byo kubarura abo bana bavuye mu ishuri kugira ngo barisubizwemo.
Ni abatuye mu Kagari ka Kagasa, mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba, bagaragaza ko ubukene n'amakimbirane mu miryango biri mu bituma abana bata ishuri bakajya gukora akazi ko kwirukana inyoni mu muceri.
Ababyeyi batuye muri uwo Murenge wa Mwogo, bavuga ko ababyeyi badafasha abana ngo babaha ibikoresho bagira uruhare mu gutuma aba bana babo bata ishuri .
Umwe mu babyeyi yagize ati "Icya mbere ni ubukene, icya Kabiri ni amakimbirane ariko nanone ntabwo nashyigikira ngo umubyeyi akure umwana mu ishuri, kuko iyo uri umukene waka icyangombwa ku Murenge, umurenge ukabizana ku kigo cy'amashuri umwana akemererwa kwiga ku buntu."
Abaturage mu kagari ka Kagasa bavuga ko hari abana bataye ishuri bagahitamo gukorera amafaranga mu gishanga.
Umwe mu baturage Yyagize " Nko muri uyu Murenge wa Mwogo, hari abana usanga barataye amashuri, baragiye mu muceri, bakirirwa mu nyoni ugasanga kwiga ntibabyitayeho."
Undi muturage yagize ati " Abana kenshi bata amashuri bitewe n'ubushobozi buke, hari igihe umwana avuga ngo nta bikoresho mfite ntabwo njya ku ishuri, agahitamo kujya gushaka ya mafaranga, rya shuri rigahita rimuva mu mutwe we."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent aganira n'Izuba TV dukesha iyi nkuru, avuga ko ikibazo cy'abana bata ishuri cyahagurukiwe muri uwo Murenge.
Ati" Turimo turakora icyegeranyo, cyane ko abana bagitangira, tugendeye kuri raporo ituruka ku bigo by'amashuri na raporo ituruka mu Mudugudu, barimo baregeranya intonde kugira ngo tumenye abana batagarutse mu ishuri, kugira ngo dufatanye n'izindi nzego nkuko twabyanzuye mu nama ku wa Kabiri."
Mu karere ka Bugesera abana bataye ishuri barenga 900 mu gihe mu Murenge wa Mwogo 78, abakobwa 26 n'abahungu 52.


Kinyarwanda
English
Swahili









