Ruhango: Gitifu arashinjwa gutema umuturage mu mutwe akoresheje umuhoro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda,Umurenge wa Bweramana,mu Karere ka Ruhango witwa Nsabyamahoro Egide, arashinjwa gukomeretsa umuturage amutemesheje umuhoro.
Uyu muturage witwa Ngwije Utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Buhanda ashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari kumutema.
Uyu muturage yabwiye Umuseke ko intandaro yo kumukomeretsa yaturutse ku nzoga y’urwagwa umugore we yenga.
Yavuze ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yaje kumena urwo rwagwa arwita ibiyobyabwenge, nyuma uwo muyobozi abwirwa ko hari izindi nzoga yasize, maze amusanga iwe nijoro, asanga aryamye, amwinjirana mu cyumba, afata umuhoro amutema mu mutwe.
Yagize ati: “Yansanze mu cyumba saa tanu n’igice z’ijoro, (23h30) maze aravuga ati ‘Dore n’umuhoro batemesha abaturage, arawuntemesha.”
Uyu muturage Ngwije akomeza avuga ko abana be batakambiye Umuyobozi w’Umudugudu, ababwira ko atakwiteranya n’umuyobozi we; gusa baramufata bamujyana kwa muganga kumuvuza.
Uyu muturage avuga ko, usibye kumukomeretsa, yanamutwaye uwo muhoro n’isaha ihenze umwana we aherutse kumugurira.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda ushinjwa iki cyaha, we avuga ko byabaye yitabara, kubera ko uyu muturage yashakaga kumutema.
Yagize ati: “Ku Cyumweru twakoze operasiyo yo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo na Kanyanga.”
Yakomeje avuga ko bakimara kumena izo nzoga, bongeye kubwirwa n’abaturage ko hari izindi basize; ababwira ko atakwizana wenyine muri iryo joro, yiyambaza abanyerondo.
Ati: “Jye nageze ku irembo mbona uyu mugabo aje adusanga, yambaye ipantalo yonyine, yitwaje umuhoro ashaka kuwuntemesha.”
Avuga ko, akimara kuzamura uwo muhoro, yahise amufata arawumwambura.
Cyakora yemera ko, igihe barwaniraga umuhoro ari bwo yakomeretse amusiga aho arigendera, ahakana ko nta saha y’uyu muturage yatwaye, usibye ibikoresho byarimo izo nzoga.
Nsanzimfura avuga ko agiye guhuza amakuru abaturage bafite n’ayo Gitifu w’Akagari yamuhaye.
Bamwe mu baturage basuye uyu muturage bavuga ko bamusanze mu Bitaro by’i Gitwe ababaye cyane, kuko ngo bamutemye mu mutwe.
Uyu mugabo ubu urwariye mu Bitaro by’i Gitwe, avuga ko yifuza ko inzego z’umutekano zikurikirana iki kibazo, Gitifu ashinja kumutema agahanwa.
Muri iyi minsi inzoga z’inkorano zarahagurukiwe nyuma yo kugaragara ko zirimo kwangiza ubuzima bw’abazinywa, ndetse bamwe bagapfa.


Kinyarwanda
English
Swahili









