Ntabwo nzagwa mu mutego wo gushimisha abafana! Umutoza wa APR FC yatangaje
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko atazagwa mu mutego wo gushimisha abafana.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Gorilla FC warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Umutoza wa APR FC yavuze ko yasabye abakinnyi gukoresha imbaraga nke kugira ngo bataza gukomereka cyangwa ngo bahure n’ibibazo.
Yagize ati “ Ntekereza ko imikino ya gishuti itagaragaza ishusho nyayo y’umukino nyirizina. Umukino nyirizina uba utandukanye cyane kuko abakinnyi baba bafite imbaraga zihagije. Namaze kubwira abakinnyi banjye ko ikintu cya mbere nshaka ari uko nta wakomereka, nta gukina imikino y’imbaraga cyane kuko turi mu myiteguro. Shampiyona ni mu kwezi kumwe, Champions League na yo iri imbere, bityo sinshaka ko hari umukinnyi wakomereka uyu munsi.”
Kuki APR FC yatangiye ikina yugarira cyane?
Ku mukino APR FC yanganyijemo na Gorilla FC wo kwishyura, APR FC yatangiye irushwa cyane na Gorilla FC bitewe nuko umutoza yafashe umwanzuro wo kubanzamo abakinnyi 2 mu kibuga hagati bose barimo Dauda Yussif na Ngabonziza Pacifique.
Ibi umutoza wa APR FC yaje kubisobanura avuga ko akirimo kwiga abakinnyi be ndetse agishaka kumenya ikipe ishobora guhuza umupira.
Yagize ati “ Natangiriye ku bakinnyi babiri bakina mu mwanya wa nimero 6 (Pacifique na Dauda), nyuma nza gukora impinduka nkazana Pass. Ibi biterwa ahanini n’uko nkiga abakinnyi. Tumaranye ibyumweru bitatu gusa mu myitozo. Nshaka kubona abakinnyi bashobora guhuza n’uburyo dukinamo.”
Yakomeje agira ati “ Mfite abakinnyi 22 bose bagomba kubona umwanya wo gukina kuko shampiyona igizwe n’imikino irenga 30, hari Champions League, igikombe cy’Amahoro ndetse na Super Cup, Niyo mpamvu mpindura abakinnyi, rimwe nkakoresha abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati mu buryo bwo kugarira, rimwe nkakoresha umwe nkongeramo Mamadou Sy tugakina 4-3-3 isanzwe, ikaba ari imikinire ifite guhererekanya umupira no guhanga uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.”
Muri uyu mukino twabonye ikipe ya APR FC ipfusha ubusa uburyo bwinshi ndetse ibi byagarutsweho cyane na Abderahim Taleb muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yemeza ko babibonye ariko mu bihe biri imbere izashimisha abafana.
Yagize ati “ Uyu munsi twapfushije ubusa uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ni ibisanzwe mu myiteguro. Amakipe menshi atsindwa ibitego byinshi muri iyi minsi kubera ko aba adakinisha imbaraga. Ariko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, nyuma y’irushanwa mpuzamahanga, ndumva APR FC izashimisha abafana bayo haba mu mikinire ndetse no mu ntsinzi.”
Yakomeje agira ati “Uburyo nkunda gukinamo ntabwo nshobora kubutangaza ubu ni amabanga y’ikipe. Muzabibona mu mikino nyirizina. Ni uburyo bushingiye ku gusatira cyane, guhanahana umupira cyane no guhinduranya imyanya y’abakinnyi. Twasoje imikino ya tekinike ku giti cy’umukinnyi, ubu turimo kwinjira mu gutegura uburyo bwo gusatira.”
Taleb yabonye gute abakinnyi be?
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yje kugaruka kandi ku makipe ndetse n’aho yanyuze ariko aza no kuvuga ku bakinnyi bifashishijwe muri uyu mukino.
Yagize ati “ Mfite ubunararibonye bw’imyaka 25 nkora mu makipe akomeye muri Maroc no mu bindi bihugu, kandi sinjya nkoresha nabi imyiteguro. Ntabwo nzagwa mu mutego wo gushimisha abafana uyu munsi ngo duzahure mu gihe cya nyuma cya shampiyona. Tugomba kubanza gukomera mu bijyanye n’imbaraga, hanyuma mu byumweru bine muzabona ikipe iri ku rwego rwo hejuru mu mikinire ya tekinike, amayeri ndetse no ku mubiri.”
Ubwo twari kuri uyu mukino benshi bagarutse kuri William Togui kuko wabonaga imbaraga z’umubiri ari nke ndetse ubona ko ataramenyerana n’abandi bakinnyi. Iki cyagarutsweho n’uyu mutoza avuga ko ashima uko uyu musore yitwaye muri uyu mukino.
Yagize ati “ Ku bijyanye n’umukinnyi mushya, rutahizamu Togui William, ndamushima cyane kuko n’ubwo yari amaze igihe kinini atameze neza, ariko ubu ari mu cyumweru cya gatatu cy’imyiteguro. Ni umukinnyi ufite ubuhanga buhambaye, kimwe na Dao na we uri kwitwara neza. Ariko abakinnyi bose baracyari mu gihe cyo gushyirwaho imbaraga, nk’uko ubibona twakoze imyitozo y’amasaha atatu ejo bundi. Ni uburyo bwo gutegura ikipe ku mikino nyirizina, si iyo guhatira gutsinda imikino ya gishuti.”
APR FC ikomeje imyitozo ndetse inategura APR Day izaba tariki 17 Kanama 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









