issa
Rihanna yamaze impungenge abategereje album ye imyaka Icyenda

May 7, 2025 - 18:42
 0

Umuhanzikazi Rihanna yahumurije abakunzi be bari batangiye kugira ubwoba ko album ye ye yise "R9" itazasohoka kubera ko yongeye gutwita.

Rihanna yasubije imitima y'abakunzi be mu gitereko nyuma y'uko bari bafite impungenge ko album ye ya cyenda yise 'R9' itazasohoka vuba.

Ni nyuma y'uko yongeye kugaragara atwite umwana wa Gatatu bakavuga ko bigiye guhubanganya umuziki we, cyane ko ubwo yari atwite yagiye yigiza inyuma iyi album.

Mu kiganiro yagiranye na 'Entertainment Tonight' ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Met Gala byabereye i New York, yavuze ko gutwita bitazahagarika album ye kuko ashobora kuririmba.

Ati "Oya, nta kintu bizasubiza inyuma, wenda amashusho ashobora kuba make ariko nshobora kuririmba."

Rihanna n'umugabo we A$AP Rocky bahamije iby'uko bitegura kwibaruka ubwo banyuraga mu itapi utukura mu birori bya Met Gala byabaye ku wa 05 Gicurasi 2025.

Rihanna yabyaye umuhungu we wa mbere yise RZA muri Gicurasi 2022, naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama 2023.

Ku rundi ruhande, Rihanna aheruka gusohora album mu 2016, aho yashyize hanze iyo yise "Anti", akaba agiye gushyira hanze iya Cyenda yise "R9" nubwo nta makuru menshi arayitangazaho.

May 7, 2025 - 18:52