issa
Umunyamakuru Adesope Olajide aziyambazwa mu kwamamaza 'Pom Pom'

Aug 1, 2025 - 12:49
 0

Bruce Melodie, Diamond Platinumz na Joel Brown bahuriye mu ndirimbo bise 'Pom Pom' bifuza ko yaba ikimenyabose ku ruhando mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego bari kureshya abafite ijambo mu myidagaduro yo hirya no hino ku isi.

Umunyamakuru umaze imyaka 20 mu mwuga w'itangazamakuru,Adesope Olajide azagirana ibiganiro na 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie mu rwego rwo kumureshya kugirango azabacire inzira mu kwamamaza indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown wo muri Nigeria.

Adesope Olajide asanzwe akorana bya hafi mu kwamamaza abahanzi bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Wizkid, Davido n'abandi baba bashaka isoko ryo mu Bwongereza dore ko ariho afite ubunararibonye ayesha imyaka 20 akora mu itangazamakuru ryaho mu bijyanye n'imikino n'imyidagaduro.

Indirimbo 'Pom Pom' izajya hanze mu mpera za Kanama 2025 hatagize igihinduka ku buryo abahanzi bayihuriyemo bazahita berekeza mu Bwongereza kuyamamaza. 

Aug 1, 2025 - 12:53