Ibyo wamenya ku gitaramo cy'imideri“THREADS OF AFRICA FASHION SHOW”
Ku wa 1 Kanama 2025 Giants of Africa yateguye bwa mbere igitaramo cyimideri cya “Threads of Africa Fashion Show” ku mugoroba wo ku wa Kane kibera kuri Zaria Court Rwanda.
Iki gikorwa cyateguwe na Ramatu Ujiri, Umujyanama w’ubuhanzi wa Giants of Africa, cyari igitaramo cyihariye cyo kwerekana umuco, imideli n’ubugeni nyafurika biva mu bihugu bitandukanye by’umugabane wa Afurika.
“ Threads of Africa” yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abantu baturuka impande zose z’Afurika, mu rwego rwo kwizihiza Afurika idafite imipaka nk’ insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya giants of Africa, nkuko ko Ramatu Ujiri yabisobanuye.
“Imideli ifite ubushobozi budasanzwe bwo kugaragaza inkomoko n’umuco w’abantu, kandi nta handi byigaragaza neza nk’uko bigaragara mu muco n’umurage nyafurika. Dufite ishema ryuko twabashije kwerekana bamwe mu bihangange by’imideli y’Afurika muri iki gitaramo.”
Ramatu Ujiri, wahoze ari umunyamideli,yongeye kugaruka kurubyiniro rwimideri bwa mbere nyuma y’imyaka 17.
Iki gitaramo cya Threads of Africa cyayobowe n’umushoramari w’Umunyarwandakazi, Sonia Iraguha, uzwi cyane ku izina rya Lady Bicu. Iki gikorwa cyibanze ku kugaragaza impano n’ubuhanga by’abamurika imideli batatu bakomoka mu turere dutandukanye tw’Afurika.
Hortense Mbea wo muri Cameroun, Alia Baré wo muri Niger, na Nyambo Masamara, ufite inkomoko mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, berekanye imideli mishya bateguye byumwihariko kubera iki gitaramo gusa.
Buri munyamideri yamuritse imideri ndetse na koleskiyo itandukanye igera kuri 16 yagiye yambarwa nabamurika imideli, barimo na Hermes Iyele, umwe mu bitabiriye gahunda ya Giants of Africa mu bihe byashize.
Abo bamurika imideli batoranyijwe na Franco Kabano, washinze akanayobora Webest Models.
Hortense Mbea ni we watangiye igitaramo, yerekana koleksiyo ye yitwa Afropian, igaragaza umugore n’umugabo bafite imbaraga, babayeho mu buzima buhuje nibiremwa ndetse n’ibidukikije.
Nyuma ya Mbea, hakurikiyeho koleksiyo ya Alia Baré yitwa West Side Story, yamurikiwe bwa mbere muri Giants of Africa Festival.
Iyo koleksiyo ni icyubahiro gihabwa ubudacogora n’ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bigoye by’abaturage bo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyambo Masamara ni we wasoje igitaramo, agaragaza koleksiyo isobanura urugendo rudafite imipaka, igaragaza kandi igendana n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya Giants of Africa Afurika imwe, idafite imipaka.
Nyuma yimurika mideri hakurikiyeho Igitaramo cy’abahanzi bo mu Rwanda barimo Alyn Sano na Nel Ngabo ndetse nyuma yabo umuririmbyi numwanditsi w’indirimbo Tekno akaba anatunganya muzika ukomoka muri nigeria niwe wasoje igitaramo.


Kinyarwanda
English
Swahili









