Nigeria: Mr P na Seun Kuti biyunze nyuma yo guterana amagambo, bapfa politiki
Abahanzi bakomeye muri Nigeria, Seun Kuti na Peter Okoye uzwi nka Mr P wahoze mu itsinda rya P-Square, bamaze gukemura amakimbirane yari hagati yabo nyuma yo gushamirana bikomeye bapfa politiki.
Aba bombi batangiye kugirana amakimbirane mu 2023 ubwo Mr P yagaragazaga ko ashyigikiye ishyaka rya Labour Party ryari rifite umukandida witwa Peter Obi, ibintu byatumye Seun Kuti amushotora amubaza niba agiye muri politiki umuziki awusoje bituma baterana amagambo urwango rwabo ruvuka uko.
Kuva icyo gihe buri umwe yari yarahagaritse gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na TikTok, dore ko Mr P we byanatumye abiburiramo abamukurikira bitewe n'uko iryo shyaka yari inyuma rya natsinzwe.
Kugeza ubu amakuru ahari ni ay’uko aba bahanzi bombi bongeye kuzura umubano wabo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, ubwo bahuriraga muri Club muri Lagos ndetse buri umwe yemerera Itangaza makuru ko biyunze.
Mu magambo ye Seun Kuti yabwiye Peter Okoye ko bombi ari abahanzi, bityo ko badakwiye gupfa intambara za politiki, ibintu bikomeje gushimisha benshi mu bakunzi baba bahanzi bombi bagacishijeho mu myaka yatambutse.


Kinyarwanda
English
Swahili









