Element Eleéh yashimiye Ambasaderi Diane Gashumba
Diane Gashumba ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Ubwami bwa Suéde, Norway, Finland, Iceland na Denmark. Ni umwe mu bitabiriye igitaramo Element Eleéh yahuriyemo na Kizz Daniel I Stockholm muri Suéde.
Umuhanzi ubifatanya no gutunganya imiziki Element Eleéh uri I Burayi yashimiye Ambasaderi Diane Gashumba wamubaye hafi mu gitaramo yakoreye I Stockholm muri Sweden, mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Ambasaderi Diane Gashumba yagize ati"Element Eleéh mwana w'u Rwanda waduhesheje ishema. Kuva ku butaka bw'imisozi 1000, ijwi ryawe, ryadushyuhije hano mu mbeho yo muri Stockholm yo mu Ugushyingo.
Umuziki wawe watumye u Rwanda rugera jure biciye mu manota no mu magambo. Wadukumbuje u Rwanda".
Element Eleéh nyuma yo kubona ko Diane Gashumba yamushimiye nawe yagiye kuri X amubwira ko nawe amushimira abikuye ku mutima kandi ko urukundo yamweretse azahora aruzirikana.
Element Eleéh yakoreye igitaramo muri Suéde aho yahuriye ku rubyiniro na Kizz Daniel. Ni igitaramo cyateguwe na East West Vibes isanzwe itegura ibitaramo by'abahanzi bafite amazina muri Afurika.
Element Eleéh azakorera I Burayi ibindi bitaramo kugeza muri Gashyantare 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









