Burna Boy na Shakira mu ndirimbo
Abahanzi b’abanyabigwi Burna Boy na Shakira bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Dai Dai’ izakoreshwa mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru gitegerejwe kuzabera ku migabane itatu.
Ni indirimbo izajya hanze ku itariki 14 Gicurasi 2026 ikazaba ariyo yemewe gukoreshwa mu irushanwa rizabera muri Mexico, Amerika na Canada.
Shakira wahiriwe n’indirimbo z’igikombe cy’isi,yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangariza abamukurikira ko yakoranye indirimbo na Burna Boy izakoreshwa mu gikombe cy’isi. Burna Boy abaye umuhanzi wa kabiri wo muri Nigeria nyuma ya Davido waririmbye mu ndirimbo y’igikombe cy’isi cyo mu 2022 yahuriyemo na Cardona wo muri Trinidida ndetse na Aisha wo muri Qatari yari yakiriye icyo gikombe. Ni indirimbo yitwa’Hayya Hayya cyanwa se’Better Together’.
Dai Dai rero iri mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Icyesipanyolo. Shakira yaherukaga muri Waka Waka yabaye ikimenyebose muri 2010 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo. Uyu mwaka igikombe cy’isi kizakira amakipe 48. Bitenyijwe ko Shakira na Burna Boy bazataramira abazitabira ririya rushanwa rizanagiramo igitaramo hagati mu mikino’Half Time Show’, ibintu bizaba ari ubwa mbere mu mateka ya ruhago.
Davido yataramiye mu gikombe cy'isi cyo mu 2022
Nigeria ikomeje kuza imbere mu marushanwa mpuzamahanga. Nka Tems yataramiye abitabiriye ibirori byo gutombora uko amakipe azahura byabaye mu 2025.
Burna Boy yataramiye abitabiriye imikino ya nyuma ya UEFA Champions Leugue yabereye Istanbul mu 2023. Igikombe cy’isi kizatangira ku itariki 19 Kamena kirangira 11 Nyakanga 2026. Umukino wa mbere ufungura irushanwa uzahuza Mexico n’Afurika y’epfo nkuko byagenze mu 2010.

Kinyarwanda
English
Swahili








