Ben na Chance bagarutse ku gahinda ko gupfusha imfura
Ben na Chance, itsinda ry'umugore n'umugabo bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bari mu myiteguro y'igitaramo kizaba muri Mata 2026. Bahishuye ibikomere batewe no gupfusha imfura, bikabasaba gutegereza imyaka irenga itatu kugirango babone umwana wa kabiri.
Abahanzi bakora ivugabutumwa ryo kuramya no guhimbaza Imana Ben na Chance, basobanuye ko bapfushije imfura, bibasigira ibikomere.
Mu gitaramo cy’urwenya ‘Gen Z Comedy Show’ cyabaye ku wa 12 Werurwe 2026 mu ihema rya Camp Kigali, aba bahanzi bari batumiwe baganirije abafana bari baje guseka.
Ben yagize ati”Hari igihe twitabiraga ubutumire bw’isabukuru y’umwana nk’ahantu tukavuga tuti natwe uwacu niko aba bangana. Hari igihe twabonaga ababyeyi bari kuganira baseka tukagirango nitwe bari guseka”.
Ibi bikomere byashibutse ku rupfu rw’imfura yabo. Icyakora bakomeje gusenga nyuma y’imyaka itatu Imana ibaha umwana wa kabiri. Ni umwana bahimbiye indirimbo yitwa’Yesu arakora’. Umwana wa gatatu, bamuhimbiye indirimbo yitwa’Zaburi yanjye’. Umwana wa kane bamuhimbiye iyitwa’Igikombe cyanjye’ Mu 2025 bibarutse umwana wa gatanu bakaba bari kumukorera indirimbo.
Iri tsinda ry’abaramyi rifite igitaramo ku wa 05 Mata 2026 muri Bk Arena.


Kinyarwanda
English
Swahili









