Yampano akurikiranyweho ibyaha birimo igihanishwa imyaka 25 muri gereza
Mu byaha birindwi (7) Uworizagwira Florient alias Yampano akurikiranyweho harimo icy'ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi. Bitewe nuko icyaha cyo kwica wabigambiriye uhanishwa igifungo cya burundu, itegeko riteganya ko ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha uhanishwa igifungo cy'imyaka 25 muri gereza.
Icyaha cyo kwica umuntu wabigambiriye (ubwicanyi buturutse ku bushake) gihanwa n'Ingingo ya 107 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Uwahamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Itegeko rigena ko kwica umuntu wabigambiriye bivuze kubikora ku bushake no kubitegura.
Usibye igihano nyamukuru cy'igifungo, umucamanza ashobora no guca uwahamwe n'icyaha ihazabu n'indishyi ku muryango w'uwo yiciye.
Dusobanukirwe Ubwinjiracyaha
Benshi bakunze kwibaza icyo iri jambo risobanuye ariko igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gisobanura ko ubwinjiracyaha ari igihe umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’ibikorwa runaka bidashidikanywaho nk’intangiriro y’icyaha ariko bikaza guhagarikwa ukora icyaha nta ruhare abigizemo.
Ushobora kuba ushaka kwica umuntu. Uba wateguye uwo mugambi mubisha ukanoza n’uburyo uzawushyira mu bikorwa, hanyuma mu gihe ugiye gukubita wa muntu icyo watekereje ko cyamwica hakaboneka undi muntu umutabara ku buryo ashobora nko gufata icyo washakaga kwicisha mugenzi wawe kitaramugeraho.
Birumvikana ko nubwo umugambi mubi wo kwica umuntu utabashije kuwugeraho ariko ntibyabaye ku bushake bwawe ahubwo wabujijwe n’indi mpamvu itaguturutseho.
Kubera ko uwo muntu utamukubise ngo umugambi wawe ugerweho, mu gihe waregwa mu butabera wahanirwa ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi aho kuba ubwicanyi, kubera ko icyo gikorwa kitabaye mu by’ukuri.
Ibyaha byinshi biteganywa n’amategeko ahana mu Rwanda bigira n’icyo cy’ubwinjiracyaha nubwo bihanwa bitandukanye bitewe n’uburemere bw’icyaha cyari kigambiriwe gukorwa.
Hari nk’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kwica, ubwinjiracyaha mu cyaha cya Jenoside, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi binyuranye.
Ubusanzwe igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange giteganya uko umuntu ukurikiranyweho ‘ubwinjiracyaha mu gukora icyaha runaka ahanwa.
Ubwinjiracyaha buhanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.
Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha mu gihe ku cyaha cyoroheje budahanwa.
Icyakora ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25.
Aha ushobora kwibaza uti ibyaha bitandukaniye he? Itegeko riteganya ko icyaha cyoroheje ari icyaha gihanishwa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu, icyaha gikomeye kikaba igitangirwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu naho icyaha cy’ubugome kikaba igihanishwa hejuru y’imyaka itanu.
Ubwinjiracyaha butandukanye no kwigarura ku muntu ugiye gukora icyaha kuko uwigaruye yari agiye gukora icyaha adahanwa ariko yigaruye mu gihe ibyo yari amaze gukora nabyo bigize icyaha yabihanirwa.
Kwigarura ni igihe ufite umugambi wo gukora icyaha ndetse waranawuteguye neza ariko nyuma ukaza kwigarura nta mpamvu n’imwe itaguturutseho ibiteye, ugahitamo kudakora icyo cyaha.
Niba wari ugiye kwica umuntu ariko wowe ku giti cyawe ugafata umwanzuro wo kumureka akigendera hatabayeho impamvu yo kumugutesha ni byo bita kwigarura. Gusa ushobora kwigarura wamaze kumukubita no kumukomeretsa, icyo gihe nubwo utamwishe ariko ibyo wakoze kuko bigize icyaha, ni byo wahanirwa.
Ku rundi ruhande kandi ubwinjiracyaha butandukanye no kuba hari uwahanirwa gucura umugambi w’icyaha atakoze.
Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano risobanura ko gucura umugambi ari ubwumvikane bukorwa n’abantu babiri cyangwa benshi bwo gukora icyaha n’ubwo cyazakorwa n’umwe cyangwa benshi muri bo.
Igihano giteganyirizwa abari mu mugambi wo gukora icyaha kiba kingana n’igihano giteganyirijwe icyaha cyacurirwe umugambi.
Icyakoze utanze amakuru ku nzego z’ubuyobozi yerekeye umugambi wacuzwe wo gukora icyaha, abawucuze n’ibyitso byabo, icyaha kitarakorwa ntabwo ahanwa.
Ibyo bivuze ko mu gihe abantu bacura umugambi wo kwica umuntu ntibabigereho bikamenyekana bahanishwa igihano kingana n’icy’abishe ariko uwabatanzeho amakuru ntahanwe kabone n’ubwo yaba yari umwe muri bo ubwo umugambi wacurwaga.

Kinyarwanda
English
Swahili








