issa
Coach Gaël yatunze agatoki abagena politiki batita ku mategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge

Jul 6, 2025 - 11:29
 0

Umushoramari Coach Gaël yasabye abo bireba gushyira imbaraga ku mategeko arengera umuntungo bwite mu by’ubwenge mu rwego rwo guteza imbere abahanzi birya bakimara ariko bakavunikira ubusa.

Coach Gaël yabigarutseho mu biganiro nyunguranabitekerezo byabereye muri Amerika mu muhuro witwa’Rwanda Convention 2025’ aho yatanze ikiganiro ku ishoramari mu ruganda rw’imyidagaduro. Yagize ati”Usanga indirimbo y’iminota itatu ishorwamo akayabo ariko ahantu hatandukanye igacurangirwa ubuntu”.

Uyu mushoramari yavuze ko hakwiriye kubaho amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge kuko nta zindi nzira abahanzi bashobora gukoresha mu kwiteza imbere. Ibi rero yabivuze anashingiye ku buryo mu Rwanda nta kigo gishinzwe gukusanya ibyavuye mu bihangano by’abahanzi gihari dore ko n’urwego rwari ruhari rwakoraga nk’ururwaye kuko nta musaruro batanze igihe cyose bamaze bakora.

Yagize ati”Ibyo ntabwo bibaho muri Kenya cyangwa se Nigeria. Turacyafite ibyo byuho,ariko ntekereza ko urubyiruko ruri hano rufite ubumenyi icyo dukeneye cyane ni ikoranabuhanga ryo kuza rikubaka izo sisiteme, ntekereza ko igihe ari iki”.

Kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari buzwi umuhanzi yatungwa n’igihangano cye bitanyuze mu gutumirwa mu bitaramo nyamara indirimbo icurangwa ahantu henshi ku buntu. Ni mu gihe habayeho ikoranabuhanga ryerekana ahakoreshejwe indirimbo bajya bishyura batabikora Leta ikabikurikirana nk’uko no mu bundi bucuruzi bigenda.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntabwo ifite imibare ifatika y’amafaranga ava mu ruganda rw’imyidagaduro yinjira mu isanduku ya Leta nyamara bishyizwemo imbaraga buri mwaka urwo rwego rwajya rutanga umusanzu mu isanduku ya Leta. Yasabye abanyarwanda batuye muri Amerika kuza gushora imari mu muziki na Siporo kuko hakiri icyuho. Coach Gaël yibukije abahanga mu ikoranabuhanga gutekereza uburyo bakubaka sisiteme yafasha abahanzi gusaruro amafaranga mu bantu bakoresha ibihangano byabo.