issa
Tanzania: Inzego z’umutekano zatangaje ko hari benshi bagomba gutabwa muri yombi

Nov 10, 2025 - 08:04
 0

Tanzania, inzego z’umutekano zatangaje ko hari abantu beshi bagomba gutabwa muri yombi barimo gushyinjwa ubugambanyi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye n’imvururu byabaye muri icyo gihugu bitewe n’ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize.

Ibi byatangajwe n’inzego z’umutekano za Tanzania muri dosiye nshya yashyizwe hanze ku wa 9 Ugushyingo 2025, ikerekana ko mu mujyi wa Dar es Salaam hari dosiye zitandukanye z’ibirego by’abantu bashinjwa guteza imvururu no kurema amatsinda y’imyigaragambyo mu bihe by’amatora na nyuma yayo.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubitangaza ni uko mu barimo gushyinjwa ku ikubitiro harimo umupasiteri witwa Josephat Gwajima, urimo gushinjwa kunenga leta ya Tanzania kunanirwa kwita ku burenganzira bwa muntu.

Polisi ya Tanzania biravugwa ko kuri iki cyumweru yanashyize hanze impapuro zigaragaza abagomba gutabwa muri yombi barimo abayobozi bakuru b’ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe na leta y’icyo gihugu barimo Brenda Rupia ushinzwe itumanaho hamwe n’umunyamabanga mukuru waryo John Mnyika ndetse n'abandi beshi batatangajwe amazina.

Ibi bibaye mu gihe umuyobozi mukuru w’iri shyaka rya Chadema, Tundu Lissu, akomeje igifungo amazemo amezi arenga abiri kubera icyaha cy’ubugambanyi akurikiranyweho ubwo yasabaga ko habaho ivugururwa ry’amatora mbere y’uko atangira ku wa 29 Ukwakira uyu mwaka.

Kugeza ubu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe na leta ya Tanzania rishinja leta y’icyo gihugu kuba hari abantu barenga 1,000 biciwe mu ibanga, ni mu gihe kandi Kiliziya Gatolika yo ivuga ko abiciwe mu ibanga barenga 1,000. Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu wo ukavuga ko abiciwe ahatanzi bagera ku 3,000.

Ibyo byose bikomeje gutangazwa nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan bitangajwe ko ari we watsinze amatora ya Perezida muri icyo gihugu cya Tanzania ku majwi 97.66%.

Tanzania imaze imyaka irenga 60 iyoborwa n’ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM), uretse ko abatavuga rumwe na leta y’icyo gihugu bakomeje gutangaza ko barimo kugirirwa nabi n'inzego z'umutekano w'icyo gihugu ni mu gihe kandi leta y’icyo gihugu yo ikomeje guhakanira kure ibyo byose.

Nov 10, 2025 - 08:53