Gucungana nk’injangwe n’imbeba biri muri Rayon Sports bigiye gushyirwaho akadomo
Muri Rayon Sports ishyamba si ryeru hagati y’inama y’ubutegetsi ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’iyi kipe.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, nibwo hacicikanye amabaruwa yanditswe n’abayobozi ba buri rwego ruri muri Rayon Sports (inama y’ubutegetse ndetse na Komite nyobozi y’iyi kipe).
Ibaruwa yanditswe mbere ni iyaturutse mu nama y’ubutegetsi ya Rayon Sports yasinyweho na Paul Muvunyi nk’umuyobozi mukuru yavugaga ko basaba gutumiza inteko rusanga tariki 24 Kanama 2025. Nyuma gato hasohotse indi baruwa itanzwe na komite nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thadee isaba ko iyi Nteko rusange yakimurwa kuko iyi tariki yasabwe hari ibintu biteganyijwe byapfa.
Amakuru UKWELITIMES twamenye avuga ko Twagirayezu Thadee yamenye ko iyi nteko rusange yateguwe n’inama y’ubutegetsi yagombaga ku mweguza kuri izi nshingano zo kuyobora umuryango w’iyi kipe ahitamo kuyanga.
Thadee na Muvunyi barimo kutumvikana ku biki?
Tariki 16 Ugushyingo 2024, nibwo Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya nyuma y’inteko rusange yari yateranye irimo abanyamuryango bari bamaze igihe barashyizwe inyuma y’ikipe kuva mu mwaka wa 2020.
Bamwe mu bari muri iyi nteko rusange barimo Twagirayezu Thadee, Munyakazi Sadate, Paul Muvungi ndetse n’ibindi bikomerezwa byifuzwaga ko bigaruka muri Rayon Sports kugira ngo hagire ubufasha butangwa.
Ubwo hatorwaga ubu buyobozi, amakuru twamenye avuga ko Paul Muvunyi ari we wasabye abanyamuryango ko Komite nyobozi ya Rayon Sports yayoborwa na Twagirayezu Thadee kuko yumvaga ibyo azajya asaba ko bihinduka azajya abikora bivuze ko yumvaga azamukoresha nkuko bivugwa mu mvugo z’ubu.
Twagirayezu Thadee akimara kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bivugwa ko atongeye kumva cyane ibitekerezo bya Paul Muvunyi ndetse atangira gukora ibyo abona byafasha Rayon Sports, bitangira kuzamura umwuka mubi nubwo byageze nyuma bikagaragara ko biyunze nubwo byari nyirarubeshwa.
Uyu mwuka wo kutumvikana wazamutse cyane tariki 28 Nyakanaga 2025, ubwo Twagirayezu Thadee yumvikanaga kuri Televisiyo y’u Rwanda avuga ko umushinga ubyara inyungu wa Rayon Sports utaratangira ndetse uzatangira bitari vuba. Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports yahise isohora itangazo isaba abakunzi ba Rayon Sports kwirinda ababayobya kuko ubushinga uhari kandi vuba.
Uku gucungana nk’injagwe n’imbeba byinjiwemo na RGB
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, rwinjiye muri iki kibazo kiri hagati mu buyobozi bwa Rayon Sports.
Mu kwezi kwa Gatatu tariki 4 uyu mwaka, nibwo Twagirayezu Thadee uyobora umuryango wa Rayon Sports, yandikiye RGB ayihereza inyandiko y’amategeko shingiro avuguruye. Muri iyi nyandika hagaragaramo ukugongana hagati y’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports ndetse na Komite nyobozi y’iyi kipe.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko uru rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rwamaze gusubiza Rayon Sports ibamenyesha ko urwego rumwe muri iyi kipe rukurwaho cyangwa rugahindurirwa inshingano.
RGB igira iti “Kuko inshingano z’Inama y’Ubutegetsi zigongana n’iza komite Nyobozi. Urwego rumwe rugomba guhindurirwa inshingano cyangwa rukavaho. Ruramutse rugumyemo rwaba urwego nshingwabikorwa rufite inshingano zihariye z’ishyirwa mu bikorwa.”
Ibi n’ubundi byari bimaze iminsi bivugwa cyane n’abasesenguzi mu mupira w’amaguru bavuga ko urwego rumwe rushobora kuvaho nyuma y’ibi byose byagendaga bisohoka.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye icyumweru cyahariwe Rayon Sports, Rayon Week, cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya mbere Kanama 2025. Ni umunsi wa mbere urabera mu karere ka Nyanza ndetse iyi kipe irakina na Gasogi United.
Paul Muvunyi na Twagirayezu Thadee ntabwo barimo kumvikana


Kinyarwanda
English
Swahili









