APR FC yatashye yimyiza imoso mu irushanwa yiteguriye
Ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC, ibuze inota na rimwe mu irushanwa yiteguriye. Iyi kipe itsinzwe ibitego 2-0 na Azam FC.
Kuri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2025, APR FC yakinnye umukino usoza Inkera y'Abahizi n'ikipe ya Azam FC.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zirengaho iminota micye, nibwo hatagiye mukino wahuzaga APR FC yo mu Rwanda ndetse na Azam FC mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ry'Inkera y'Abahizi.
Ni umukino utari woroshye, watangiye APR FC ihusha amahirwe yo gutsinda igitego mu minota 10 ya mbere ariko Mamadou Sy wari uzamukanye umupira ahereje Djibril Ouattara ntiyabasha kuwugeraho neza, ba myugariro ba Azam FC bawukuraho.
APR FC wabonaga irimo kurusha Azam FC, yakomeje kugenda igerageza gushaka igitego cya mbere ariko ba rutahizamu bayo barimo Djibril Ouattara, Mamadou Sy, William Togui, bakomeza kugorwa n'abasore ba Azam FC.
Ku munota wa 25, APR FC yaje guhusha Penalite yari itewe na Djibril Cheick Ouattara. Ni umupira wari uzamukanwe na Mamadou Sy atangira gucenga ari mu rubuga rw'umuzamu, bahita bamukorera ikosa rikomeye.
Azam FC ku munota wa 36, yaje kubona kufura nziza cyane muri Metero nka 25 ariko itewe umupira uca hejuru cyane y'izamu.
Mu minota 4 y'inyongera, Azam FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku ikosa rikomeye ryakozwe na Alioun Suane wihereye umupira Zidane Ally Sereri ahita atsinda igitego nta gitutu afite.
Igice cya mbere cyaje kurangira, Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0. Ni igice cyagaragayemo amakosa cyane ku makipe yombi ariko wabonaga mu buryo bwo gutaha izamu APR FC niyo yari iri hejuru cyane.
Ku munota wa 56 APR FC, yaje gukora amakosa akomeye bituma Azam FC ibatsinda igitego cya Kabiri. Ni umupira muremure wari unazwe usanga aho rutahizamu yahya Zaydi ahagaze, ahite atsinda igitego n'umutwe.
Nyuma y'iminota 4 gusa, APR FC yaje guhusha uburyo bukomeye nyuma y'umupira Alioun Suane yahaye Mamadou Sy ariko ateye umupira uca ku ruhande. APR FC Kandi yongeye guhusha uburyo ku mupira mwiza Ombarenga Fitina yahaye Djibril Ouattara ariko ateye n'umutwe umupira uca ku ruhande.
Umukino wahuzaga APR FC na Azam FC warangiye Azam FC ari yo ibonye intsinzi y'ibitego 2-0.
Ni umukino APR FC yagerageje gukina ariko batushwa cyane na Azam FC yirinze gukora ikosa na rimwe kuri uyu mukino. APR FC Kandi abakinnyi bayo bahushije cyane kuri uyu mukino ariko cyane Djibril Ouattara.


Kinyarwanda
English
Swahili









