issa
Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports yahaye ubutumwa abakinnyi ba Vision FC

Feb 3, 2025 - 21:30
 0

Myugariro wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Elie Ganijuru Ishimwe yahaye ubutumwa bagenzi be bagiye gukinana mu ikipe ya Vision FC. Kuwa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, mu masaha y’umugoroba nibwo ikipe ya Vision FC yakiriye abakinnyi batandukanye yatijwe n’amwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu bakinnyi ikipe ya Vision FC yakiriye harimo myugariro wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Ishimwe Ganijuru Elie. Ikipe ya Vision FC Kandi yemeje ko yatijwe na APR FC rutahizamu Elie Kategaya wari warabuze umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe.

Aba bakinnyi bose ndetse n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga ikipe ya Vision FC yongeyemo, bakiriwe mu myitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Gashyantare 2025.

Mu kwakira aba bakinnyi, buri umwe yagiye ahabwa ijambo kugirango yibwire bagenzi be ndetse Ganijuru Ishimwe Elie aha ubutumwa abandi bakinnyi ko aje gufatanya nabo kugirango bafate ikipe bagire aho bayivana naho bayigeza.

Abakinnyi 5 Vision FC yongeyemo muri uku kwezi kwa mbere harimo Musa Esenu ukomoka mu gihugu cy’ubugande, Zabibo Pascal ukomoka muri DR Congo, Elia KATEGAYA w’umunyarwanda, Ishimwe Ganijuru ndetse na Nuka Leteh Mighty ukomoka muri Nigeria.

Vision FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri mu murongo w’amakipe ashobora kumanuka kuko yari iri ku mwanya wa 15 ifite amanota 12. Ikipe yayisoje inyuma ni Kiyovu Sports ifite amanota 12.