Imvano y’indirimbo ‘La Vie’ ya Juno Kizigenza yari ubwoba bw’urupfu
Mu 2023 nibwo umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Yaraje’, igizwe n’indirimbo 17 zirimo na La Vie yakoze nyuma yo gushengurwa n’urupfu rwa Yvan Buravan.
Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’izigize alubumu Yaraje, Juno atangira aririmba ati “Sinzaguma ino forever, sinahoraho forever, njya nibona nambaye ibyera dee!(…).
Ubutumwa bukakaye bwumvikana muri iyi ndirimbo burya bufite inkomoko mpamo, kuko Juno Kizigenza yayikoze avuye ku kiriyo cya Yvan Buravan wari inshuti ye nshya mbere y’uko yitaba Imana.
Ubwo uyu muhanzi yari mu kiganiro n’umuyoboro wa YouTube wa MIE Empire mu kwezi gushize, umunyamakuru yamubajije ku cyamuteye kuvuga amagambo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga asa naho yihebye.
Ni amagambo Juno Kizigenza aba agira ati “Ikindi nuko mba nshimira Imana man! ko nkiriho. Abajene hano barimo baraducika gake gake rero ni insazi nta kintu wanabikoraho niki!. Ni ukwisengera gusa kugira ngo nyine igihe uzucomokera, uzabe wariyejeje, warikiranuye n’abantu, ibintu ari bien kabisa.”
Juno Kizigenza yavuze ko aya magambo yayavuze nyuma yo kubona Buravan wari inshuti ye apfuye kandi akiri muto, agakeka ko ari we ugiye gukurikiraho.
Nyuma yo kuva mu kiriyo cya Buravan, Kizigenza yahise ajya kureba producer Kozze bakoranaga indirimbo ziri kuri alubumu Yaraje, batangira gukora “La Vie” yumvikanamo ubutumwa bushishikariza abantu kwitwararika bakarangwa n’urukundo.


Kinyarwanda
English
Swahili









