Ayra Starr niwe muhanzikazi uyoboye abandi bose mu njyana ya Afrobeats
Urubuga rwa Spotify rusanzwe rucuruza umuziki rwatangaje urutonde rw’abahanzi 5 b’abagore bayoboye abandi mu njyana ya Afrobeats mu gihe cya mezi 12 ashize, umuhanzikazi Ayra Starr aza ari we wa mbere uyoboye abandi bose.
Ni ibyatangajwe na komite y’urubuga rwa Spotify kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, aho Spotify yavuze ko umunya Nigeria kazi Ayra Starr ari we wahize abandi muri 2024 mu njyana ya Afrobeats mu magambo amuhesha ikuzo avuga ko ari we muhanzikazi wabaye inyenyeri mu muziki w’ijyana ya Afrobeats mu mwaka wa 2024.
Kuri urwo rutonde ku mwanya wa kabiri hajeho umuhanzikazi Tems nawe uvuka muri Nigeria, mu gihe ku mwanya wa gatatu hagaragayeho icyamamarekazi Libianca usanzwe akorera umuziki we muri Amerika ubusanzwe akaba akomoka muri Cameroun.
Naho ku mwanya wa kane hajeho Umufaransakazi Aya Nakamura ukomoka muri Mali, mu gihe umuhanzikazi Darkoo uvuka muri Nigeria we yaje ku mwanya wa gatanu.
Kugeza ubu igikomeje gutangaza benshi ni uko umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo atagaragaye kuri uru rutonde, kandi ari we bizwi neza ko yegukanye ibihembo byose bikomeye byatanzwe na Afrobeats mu bahanzikazi bitwaye neza muri uwo mwaka ushize wa 2024.
Uretse urwo rutonde rw’abo bahanzikazi, Spotify yanashyize hanze urw’abahanzi 5 bakunzwe cyane ubu mu njyana ya Afrobeats muri Amerika y’Amajyepfo, Rema aza ku mwanya wa mbere, Ayra Starr aba uwa kabiri, naho CKay aza ku wa gatatu mu gihe Burna Boy yaje ku wa kane, rusozwa na Wizkid waje ku mwanya wa gatanu.


Kinyarwanda
English
Swahili









