Weasel arasaba itike imukura muri Amerika, Shakib arashinjwa guca inyuma Zari, Kanye West yongeye kuba inkuru hose: Avugwa mu myidagaduro

Mar 6, 2025 - 15:53
 0

Amakuru y'imyidagaduro agezweho mu Karere, muri Afurika, no mu Burengerazuba bw'Isi.

Umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo uri kubarizwa muri Amerika aho yagiye kurwaza umuvandimwe we Jose Chameleone, yasabye Juliet Zawedde nawe bafatanyije kurwaza mukuru we kumushakira itike akagaruka imuhira.

Weasel asaba Zawedde kumufasha akaba yamubonera itike y'indege agasubira muri Uganda kuko yumva akumbuye abana be n'umugore we, kandi afite impungenge ko yasanga umugore we baramutwaye.

Kuri Weasel avuga ko Chameleone na Zawedde bo bafite uburambe bwo kuba muri Amerika, cyane ko binavugwa ko bari no mu rukundo. Weasel rero byamurambiye kuba i Mahanga.

Shakib Cham arashinjwa guca inyuma Zari Hassan 

Shakib Cham yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko hasakaye amashusho amugaragaza ari kumwe n'inkumi bahuje urugwiro.

Ni amashusho yasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kumushinja guca inyuma umugore we Zari Hassan.

Icyakora Shakib Cham mu butumwa yanyujije kuri Snapchat, yavuze ko ayo mashusho ari aya kera abantu bongeye kugarura bashaka kumwangiriza isura no kumusenyera urugo.

Ku ruhade rwa Zari nawe utajya uripfana, ntiyigeze yerura ngo ashije umugabo we kumuca inyuma. Icyakora, abandi bagaragaza ko baba bagamije kugira ngo bavugwe dore babisanganwe.

Big Eye arabona itegeko ry'umutungo mu by'ubwenge ntacyo rizafasha abahanzi

Mu gihe abantu batandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda babona itegeko rirengera abahanzi ku bihangano byabo riherutse gusinywa nk'ikintu kiza, umuhanzi Big Eye we siko abibona.

Uyu muhanzi avuga ko iri tegeko rizatuma hagati y'abahanzi nta bufatanye buzongera kubaho ahubwo buri wese azajya aharanira inyungu ze.

Ni mu gihe kandi abona ko ririya tegeko ntacyo rizafasha abahanzi mu bijyanye n'iterambere mu mafaranga, ahubwo akobona ko mu ruganda hari ahandi hagashowe amafaranga akaba ari naho habyarira inyungu abahanzi.

Avuga ko ku maradiyo na za televiziyo, ari hamwe hashyirwamo imbaraga, kuko ari nabyo byakungura abahanzi. Avuga ko ririya tegeko ryasinywe ku bushake bwa Perezida Museveni gusa.

Adidas yitandukanyije burundu na Kanye West

Uruganda rwa Adidas rwagurishije ku mugaragaro ububiko bwose bw'inkweto za Yeezy za Kanye West, binashyira adomo ku bufatanye bwabo.

Ni amakuru yatangajwe n'ushinzwe imari muri Adidas, Harm Ohlmeyer wagize ati:“Byose byagurishijwe, kandi ni ahahise."

Adidas yahagaritse umubano na Kanye West mu 2022 nyuma y’amagambo ye atavugwaho rumwe, aho guhera mu 2023 uru ruganda rwatangiye kwikuraho ibintu byose by'uyu muraperi.

Kanye West arifuza ko Drake ari we wazavuga ijambo yapfuye

Kanye West yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko atunguranye akagaragaza urukundo afitiye Drake bahoze ari inshuti z'akadasohoka nyuma bakaza gushwana.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko yabonye amashusho ya Drake agenda mu nzu ye yerekana ibitabo afite, ndetse agaragaza ko yicuza kuba atarabimenye mbere y'uko atangira kumugirira ishyari bagatangira kurebana ay'ingwe.

Kanye West kandi, yavuze ko akunda Drake ndetse yifuza ko umunsi yapfuye yazavuga ijambo ku kiriyo cye.

Katy Perry arimo gusaba ubufasha Taylor Swift

Umuhanzikazi Katy Perry arimo gusaba inama n'ubufasha inshuti ye ya kera Taylor Swift, nyuma y'uko ibitaramo yateguye bizengura isi ntawe uri kugura itike.

Katy Perry afite ibitaramo 80 bizazenguruka mu mijyi itandukanye yise 'Lifelines tour' bizatangira muri Mata 2025 kugera mu Ugushyingo 2025.

Nyamara rero nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi afite impungenge kuko amatike atari kugurwa, ibituma yumva Taylor Swift uheruka gukora ibitaramo yise 'Eras Tour byakoze amateka yagira icyo amufasha nk'uko ibinyamakuru birimo Dialy Mail bibitangaza.

Amber Rose yarwanye kuri P.Diddy

Amber Rose, nk'umwe mu bantu bitabiriye ibirori byinshi byategurwaga n’umuraperi P. Diddy, yavuze ko nubwo ibihuha byinshi byakwirakwijwe ku mabi yaberaga muri ibyo birori, we atigeze abibona.

Amber Rose yongeyeho ko ibirori byose yagiye ajyamo, yabaga arimo kubona Diddy imbere ye kuko yari we musangiza w’amagambo(MC).

Icyako, Amber Rose yemeye ko Diddy kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byinshi byo gusambanya ku gahato ndetse n’ubucuruzi butemewe, ari umuntu wakoze ihohotera kubera amashusho yagaragayemo akubita uwahoze ari umukunzi we, Cassie.

Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina akaba azatangira kuburana ku wa 05 Gicurasi 2025.

Mar 7, 2025 - 08:59

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.