Abakinnyi ba Bugesera FC bashyize igitutu ku buyobozi bwabo

Mar 6, 2025 - 16:16
 0

Abakinnyi b'ikipe ya Bugesera FC bahagaritse imyitozo kubera amafaranga y'umushahara.

Kuri uyu wa kane tariki 6 Werurwe 2025, ikipe ya Bugesera FC yari bikomeza imyitozo yitegura umukino ifitanye na Musanze FC muri iyi wikendi tariki 8 Werurwe 2025.

Ikipe ya Bugesera FC ntabwo yigeze ikora imyitozo kubera abakinnyi imishahara barimo kwishyuza ubuyobozi. Amakuru dufite avuga ko abakinnyi ba Bugesera FC bamaze amezi 3 nta mushahara bahabwa akaba ari nabyo bitumye ikipe ihagarika gukora imyitozo kugeza bishyuwe.

Ibi abakinnyi ba Bugesera FC bakoze bisa nko kwibutsa ubuyobozi bwabo ko bakeneye amafaranga kugirango bidakomeza gufata igihe kinini kugirango bishyurwe.

Iki kibazo Bugesera FC igisangiye n'amakipe menshi muri iyi shampiyona y'u Rwanda kuko ibi bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports ndetse kandi na Muhazi United mu minsi ishize byaravuzwe.

Ikipe ya Bugesera FC itozwa ba Haringingo Francis Christian, kugeza ubu ntabwo wavuga ko iri ahantu heza cyane ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda kuko iri ku mwanya wa 9 n'amanota 23, bivuze ko nayo ikoze ikosa ishobora kumanuka 

Bugesera FC muri sezo y'umwaka ushize nabwo byageze muri ibi bihe havugwamo ibibazo by'imishahara ariko ubuyobozi bwa karere ndetse n'ubw'iyi kipe bugerageza kwishyura ikipe irokoka kumanuka mu minsi ya nyuma.

Umukino Bugesera FC izakina na Musanze FC, uzabera kuri Sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze ku isaha ya saa cyenda z'amanwa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.