
Ibyo wamenya kuri Tems utegerejwe i Kigali
Temilade Openiyi uzwi mu muziki nka Tems ni umuhanzikazi wavukiye Lagos muri Nigeria ku wa 11 Gicurasi 1995, nyuma umuryango we waje kwimukira mu Bwongereza gusa baza kugaruka muri Nigeria afite imyaka itanu nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
Tems yize amashuri abanza muri Nigeria nyuma aza gukomereza ayisumbuye muri Afurika y’Epfo, ari naho yatangiriye kugerageza ibyo kuririmba nubwo abo biganaga bamucaga intege ko ijwi rye ritaberanye no kuririmba.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yakomeje kwihugura ku bijyanye no kuririmba yifashishije YouTube gusa akajya abifatanya no gukora ibyo gucuruza kuri murandasi.
Mu mwaka wa 2018, uyu muhanzikazi nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel” ari na we wayikoreye mu buryo bwa majwi.
Tems yakomeje gukora nyuma y’umwaka umwe yongera gushyira hanze indirimbo yise “Try me” yanakunzwe cyane, aza no kuyikurikza EP yise ‘For Broken Ears’.
Uyu muhanzikazi yaje kumenyekana cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Wizkid yitwa ‘Essence” yari iri kuri Album ‘Made In Lagos’ ya Wizkid.
Ibi byaje no kumufasha gukora n’abahanzi bakomeye nka Future, Drake, Rihanna na J.Cole, nyuma aza no kuba umuhanzikazi wa mbere uvuka ku babyeyi bombi bo Nigeria wegukanye ‘Grammy Awards’.
Tems ategerejwe i Kigali mu gitaramo ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.