issa
Umugore wa 2Baba ari mu bitaro nyuma yo gusabwa gatanya

Jan 30, 2025 - 18:24
 0

Umugore wa 2Baba, Annie Idibia, ari mu bitaro nyuma y’uko umugabo we amusabye ko batandukana nyuma y’imyaka 13 babana. Amakuru ava muri Nigeria aremeza ko Annie Idibia atameze neza ndetse yajyanwe muri ‘rehab’.

Ku Cyumweru nibwo 2Baba yakoresheje Instagram ye avuga ko yamaze gutandukana n’umugore we ndetse yatse gatanya, ubutumwa yahise asiba nyuma y’iminota mike avuga ko Instagram ye yari yinjiriwe(hacked).

Gusa nyuma gato yahise agaruka mu mashusho avuga ko Instagram ye ntawayinjiriye ariwe wabyitangarije, nubwo ayo mashusho nayo yongeye akayasiba.

Umunyamakuru Stella Dimoko Korkus, yatangaje ko ubu Annie Idibia ari muri rehab ndetse ameze nabi, aho ari kwitabwaho n’abarimo umuhanzi Tiwa Savage ndetse n’uwitwa Toke Makinwa.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwihanganisha uyu mugore barimo umugande Zari Hassan wakoresheje Instagram ye yibutsa Annie Idibia ko Afurika imukunda, nubwo ari mu bihe bigoye.