Jose Chameleone mu batumiwe mu bukwe bwa Juliet Zawede na Bushoke
Itariki y'ubukwe bwa Juliet Zawede na Bushoke yatangajwe. Juliet Zawede yahise atumira Jose Chameleone kuzataha ubukwe buzabera muri Amerika.
Umushoramari ubifatanya n'ubuhanzi Juliet Zawede n'umuhanzi wo muri Tanzania Bushoke batangaje itariki y'ubukwe bwabo bwari butegerejwe.
Amakuru bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo bahishuye ko ku wa 18 Ukwakira 2025 muri Let's Zunze Ubumwe z'Amerika,abafite ibyangombwa by'inzira bazitabira buriya bukwe.
Ni umunsi bavuga ko wari utegerejwe na benshi kandi ari uw'amateka mu miryango y'abazashakana.
Kuri ibyo kandi, Juliet Zawede yaboneyeho gutumira inshuti magara Jose Chameleone, yanabaye hafi mu burwayi igihe bari muri Amerika.
Muri Kanama 2025 Bushoke yambitse impeta Juliet Zawede amusaba kumubera umugore undi abyemera atazuyaje.


Kinyarwanda
English
Swahili









