Ibyo nagezeho mu muziki nta muntu wamfashije-Davido
Davido yatangaje ko ibyo yagezeho mu muziki byose nta muntu wamufashije byavuye mu maboko ye gusa.
Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yasangije abantu ibitekerezo bye ku rugendo rwe rwa muzika mu gihe yizihizaga intambwe ikomeye yagezeho, aho kuri ubu abantu barenga miliyoni 11 bamwumva buri kwezi kuri Spotify, ibintu agezeho ku nshuro ya mbere.
Davido ageze kuri ibi nyuma yo gushyira hanze album ye ya gatanu yise 5ive, ikomeje gukundwa cyane no kuvugwa henshi ku Isi.
Uyu muhanzi yagaragaje ko byinshi amaze kugeraho mu muziki bitavuye ku bafite amazina akomeye mu ruganda rwa muzika cyangwa abakomeye bamufashije.
Bitandukanye n’abandi bahanzi benshi bagenzi be bafashijwe mu ntangiriro n’abanyamuziki bakomeye, Davido we avuga ko yubatse umwuga we ku giti cye binyuze mu kwihangana no kwitanga cyane.
Ariko nubwo bimeze bityo, Davido kandi avuga ko intsinzi ye mu muziki na none ayikesha ubuntu bw’Imana n’urukundo rw’abafana be bamushyigikiye kuva kera.


Kinyarwanda
English
Swahili









