issa
Pakistan yahaye u Buhinde nyirantarengwa, ishyira imijyi yose mu gipimo

May 8, 2025 - 09:29
 0

Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba igitero, Pakistan izahita igaba igitero.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko u Buhindi bugabye ibitero bya misile ku birindiro by’abakekwaho iterabwoba muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan, bikaba byarateje impfu z’abantu benshi n’ibikomere. Pakistan yise ibyo bitero “igikorwa cy’intambara” kandi yizeza ko izihorera. 

Ibihugu byombi bikomeje kwitana ba mwana ku byabaye, bikaba byarateje impungenge ku isi yose kubera ko ari ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi. Abayobozi b’ibihugu bikomeye barasaba ko habaho ituze no kuganira kugira ngo hirindwe intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku karere no ku isi yose.

Intambara iri hagati ya Pakistan n’u Buhindi iterwa ahanini n’amakimbirane y’igihe kirekire ku gace ka Kashmir. Ibi bihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera ko buri kimwe cyifuza ko cyagenzura aka gace, kandi kose gafite igice kagafiteho ubutegetsi.

U Buhindi bushinja Pakistan gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ku butaka bwabwo, na ho Pakistan ikavuga ko iharanira uburenganzira bw’abaturage ba Kashmir. Ibi bituma habaho ibitero bihoraho n’ubushotoranyi hagati y’impande zombi.

Ikindi gituma ibintu birushaho kuba bibi ni uko ibi bihugu byombi bifite intwaro za kirimbuzi, bityo buri gihe iyo havutse ubushyamirane, amahanga agira impungenge ko byakurura intambara nini ishobora no kurenga akarere. 

Mu by’ukuri, iyi ntambara ishingiye ku mateka, kutizerana, politiki y’imbere mu bihugu no gukunda kugaragaza imbaraga aho gushaka umuti binyuze mu biganiro.