Sudan irashinja leta ya Ethiopia kuyigabaho ibitero bya drone no gutera inkunga umutwe wa RSF
Sudan irashinja Ethiopia kuyigabaho ibitero bya drone ku butaka bwayo no gutera inkunga y’intwaro umutwe wa RSF uhanganye n’ingabo za gisirikare z’icyo gihugu, ibintu Ethiopia ikomeje guhakanira kure.
Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudan, yavuze ko ibitero bigikomeje kugabwa muri icyo gihugu biri kuva muri Ethiopia, ibi bitero byiswe iby’ubugizi bwa nabi ndetse Ethiopia ishobora kuryozwa igihe icyo ari cyo cyose.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bikomeje kwandika ko intambara imaze imyaka irenga itatu ibera mu gihugu cya Sudan, aho ingabo z’igisirikare cya leta zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, ikiyitera kutarangira ari inkunga Ethiopia iha imitwe yitwaje intwaro irwanya leta ya Sudan.
Ni ubwa mbere itangazamakuru rikorera mu mujyi wa Khartoum muri Sudan ritangaje ku mugaragaro ko igihugu cya Ethiopia kiri inyuma y’intambara igikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudan n’umutwe wa RSF.
Mu nama iheruka y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yavuze ko impamvu igihugu cya Sudan kitabona agahenge k’iyo ntambara ari uko impande zihanganye zanze kugirana ibiganiro ahubwo buri rumwe rugakomeza kwizera ko rushobora gutsinda.
Leta ya Sudan ishinja ingabo za Ethiopia kugaba ibitero bya drone ku baturage bayo no koherereza intwaro umutwe wa RSF uhanganye nayo mu ntambara, ibintu ubuyobozi bwa Ethiopia buvuga ko ntaho ibyo bihuriye n’ukuri.
Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, aherutse kwandika kuri X ye ko umubare w’abasivile bicwa bagabweho ibitero muri Sudan wikubye kabiri muri uyu mwaka, avuga ko imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu ku isi yagakwiye guhaguruka igatabara aba sivile barimo kuzira ubusa bicirwa mu ntambara yavuze ko idafite impamvu, ndetse ikaba ikomeje kongererwa imbaraga n’ibihugu bitera inkunga RSF.
Kugeza ubu igihugu cya Chad cyamaze gufunga umupaka ugihuza n’icya Sudan mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’umutekano muke ushobora kubaho mu gihe iyo ntambara ya Sudan yakwira mu karere.
Ibi bibaye mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano no gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, ibintu leta ya Sudan n’umutwe witwaje intwaro wa RSF badakozwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









