Umusifuzi yasabye imbabazi APR FC nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC
Umusifuzi wasifuye umukino wahuje APR FC na Pyramids FC, Abdel Aziz Abdou Bouh yasabye imbabazi APR FC nyuma y’umukino ubanza wa CAF Champions League.
Ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, nibwo APR FC na Pyramids FC zakinnye umukino ubanza wa CAF Champions League kuri Kigali Pele Stadium urangira Pyramids FC itsinze ibitego 2-0.
Ni umukino utari woroshye ikipe ya APR FC yakinnye neza ariko igorwa n’umuzamu wa Pyramids FC wakuyemo ibitego 3 byari byabazwe ariko APR FC inatsinda igitego ariko uyu musifuzi w’umukino yemeza ko hari habayemo kurarira.
Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagize ibyo atangaza ndetse yemeza ko umusifuzi wasifuye uyu mukino yabasabye imbabazi kubera iki gitego cya Mamadou Sy cyanzwe kandi cyari cyo.
Uyu mutoza wa APR FC yavuze ko abona APR FC itarushijwe na Pyramids FC mu buryo bw’imikinire nubwo ikinyuranyo cyabaye umuzamu w’iyi kipe yo mu Misiri wakuyemo imipira myinshi yagombaga kuvamo ibitego.
Yagize ati “ Mu by’ukuri twakinnye neza, twabatsinze mu buryo bw’imikinire iminota 90 yose. Ibitego batsinze babibonye ku makosa yacu, si ku buryo bw’imikinire bwabo. Ariko ku rundi ruhande, ni isomo ryiza ku bakinnyi bacu bagomba kwiga kutagira amakosa mu bwugarizi.”
Abderrahim Taleb yatangaje kandi ko umusifuzi wasifuye uyu mukino yasabye imbabazi APR FC nyuma yo kuba yanze igitego cya Mamadou Sy avuga ko habayemo kurarira ariko cyari igitego.
Yagize ati “ Ntabwo twari dukwiriye gutsindwa uyu mukino. Umuzamu w’ikipe twari duhanganye yakuyemo ibitego bine byari byabazwe. Umusifuzi yatwimye n’igitego cyari cyemewe. Mfite n’ifoto y’icyo gitego cya Mamadou cyari icyo kwishyura, nta kurarira kwarimo. Nyuma umusifuzi yadusaba imbabazi, ariko izo mbabazi ntacyo zahindura ku byavuye mu mukino.”
Uyu mutoza yagaragaje ko bamenye ko nubwo iyi kipe ihabwa icyubahiro muri Afurika ariko mu mukino wo kwishyura bazakina bataha izamu cyane rya Pyramids FC kuko ntacyo gutakaza bazaba bafite.
Yagize ati “ Uyu mukino watumye tumenya ko n’ubwo bahabwa icyubahiro (Pyramids FC) nk’abanyafurika begukanye igikombe, mu kibuga turi ku rwego rumwe. Mu mukino wo kwishyura tuzakina tubasatira dushaka ibitego kuko ntacyo dufite cyo gutakaza.”
Umukino wo kwishyura uzahuza APR FC na Pyramids FC uteganyijwe tariki 5 Ukwakira 2025, i Cairo mu gihugu cya Misiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









