Tshisekedi yashimiye umupolisi w’Umubiligi Patrick Boenders uzwi nka “Bwana Congo”
Ku wa 01 Ukwakira 2025, muri salle ya banquet y’Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Bruxelles mu Bubiligi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yahaye ishimwe rikomeye Patrick Boenders, umupolisi w’Umubiligi ugiye mu kiruhuko cy’iza bukuru, azwi cyane ku izina rya “Monsieur Congo” cyangwa “Bwana Congo”.
Uyu Boenders yashyizwe ku rwego rwa “Officier” mu rwego rw’icyubahiro rwitwa “Ordre National des Héros Nationaux Kabila-Lumumba”, rushyirwamo abantu bagize uruhare ndengakamere mu kubaka igihugu cya Congo cyangwa mu kugiteza imbere ku rwego mpuzamahanga.
Kimwe mubyatumye uyu mugabo ashimirwa ndetse byananenzwe na benshi harimo kuba yaragiye ashyigikira imyigaragambyo yagiye yamagana u Rwanda yakozwe mu bihe bitandukanye mu Bubiligi ndetse akanaba umwe mu bahezanguni b'abanyamahanga bakomeye bakoreshwa na leta ya Congo.
Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’uko igihugu cya RDC gishimira inshuti zacyo zitahwemye kucyegurira ubwitange, ubuvugizi n’ubufasha mu nzego zitandukanye. Yavuze ko “Bwana Congo” yabaye umwe mu bantu b’ingenzi mu guteza imbere isura ya Congo mu Bubiligi, no guhuza Abakongomani n’abahatuye mu bihugu byo hanze.
Patrick Boenders, wakiriye icyo gihembo afite amarangamutima akomeye, yavuze ko kuba yarahawe izina “Monsieur Congo” atari impanuka ahubwo byaturutse ku rukundo n’ishyaka yagize mu bikorwa byo guteza imbere ubumwe n’iterambere ry’Abakongomani baba mu mahanga. Yongeye gushimangira ko azakomeza gukorana bya hafi n’inzego zinyuranye mu rwego rwo gushimangira umubano w’umwihariko uri hagati ya Congo n’u Bubiligi.
Iyi mihango yabereye i Bruxelles yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abahagarariye Ambasade ya RDC mu Bubiligi, Abakongomani baba muri Diaspora ndetse n’abanyacyubahiro bo mu gihugu cy’u Bubiligi. Yagaragaje uburyo Leta ya Congo ishyira imbere gushimira no guha agaciro abantu bose bagira uruhare mu kubaka amateka y’igihugu n’ubusabane bwacyo n’andi mahanga.
Iyi ni inshuro ya mbere Patrick Boenders ahabwa ishimwe riri ku rwego nk’uru na Leta ya RDC, bikaba bigaragaza ko umubano hagati ya Kinshasa na Bruxelles ukomeje kugenda wubakwa ku nkingi zikomeye z’icyubahiro no gufatanya mu bikorwa bigamije inyungu rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









